AmakuruAmakuru yo mu mahanga

Imirwano ikomeye hagati ya M23 na Wazalendo i Nyanzale


Mu mpera z’icyumweru, umutwe wa M23 wongeye kwigarurira ibice by’ingenzi mu gace ka Nyanzale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo yari yarigaruriye ako gace mu buryo butemewe n’amategeko.

Iyo mirwano yatangiye ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025, ubwo abarwanyi ba Wazalendo bateye ibirindiro bya M23 biri hafi ya Kiyeye, icyakora M23 isubiza byihuse, ikabirukana, igafata Nyanzale n’inkengero zayo. Ku Cyumweru, imirwano yarakomeje kugeza ubwo abarwanyi ba Wazalendo batsinzwe burundu bagahungira mu mashyamba ya Rwindi na Bambu.

Amakuru yemezwa n’abaturage bo muri ako gace bavuga ko ubwo M23 yagarukaga muri Nyanzale, abaturage bayakiriye neza, bavuga ko ari yo yonyine ibaha umutekano urambye, kuko Wazalendo yabategekesheje iterabwoba n’urusaku rw’imbunda.

M23 ishinja Wazalendo guterwa inkunga na Leta ya RDC mu buryo butemewe, igasobanura ko iri huriro ry’abitwaje intwaro ryakomeje kwibasira abaturage no gusenya ibikorwa remezo byegerejwe abaturage, harimo ibigo nderabuzima n’amashuri.

Bamwe mu baturage barasaba amahanga kutarebera M23 nk’imitwe isenya igihugu, ahubwo nk’umutwe w’abanyecongo bakomoka muri Congo ushaka uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *