RDC: Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru yasubitse imyitozo ya CHAN kubera inzara n’amikoro make
Imyiteguro y’Irushanwa ry’Afurika ry’Amakipe y’Ibihugu (CHAN) ry’umwaka wa 2024 yatewe icyuho n’ibibazo by’amikoro bikomeje kugaragara mu Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho abakinnyi basubitse imyitozo nyuma yo kubwirirwa muri hoteli ya Leta.
Irushanwa rya CHAN rihuza abakinnyi bakinira imbere mu bihugu byabo, rikaba ritegerejwe kubera muri Kenya, Uganda na Tanzania kuva tariki ya 2 Kanama 2025. RDC ni imwe mu makipe akunze kwitwara neza muri iri rushanwa, aho yaryegukanye inshuro ebyiri kuva ryatangira mu 2009.
Ku wa 15 Nyakanga 2025, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Otis Ngoma, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 36 bagombaga kujya mu mwiherero w’iminsi itanu i Kinshasa, aho bagombaga kwitoreza mbere yo kujya gukina imikino ya gicuti i Algiers muri Algeria ku matariki ya 21 na 30 Nyakanga.
Gusa uyu mwiherero wahise ugaragaramo ibibazo bikomeye. Tariki ya 17 Nyakanga, abakinnyi baje kubwirirwa saa sita, nyuma yo kubuzwa amafunguro n’ubuyobozi bwa hoteli kubera amadeni atishyuwe. Bariye gusa nijoro, nyuma yo gutakamba.
Ku munsi wakurikiyeho, tariki ya 18 Nyakanga, abakinnyi bari biteguye kujya ku kibuga gukora imyitozo, ariko bisi yagombaga kubajyana ntiyigeze igaragara. Byabaye ngombwa ko basubika imyitozo, baguma muri hoteli nta cyizere cy’icyo ejo.
Ubusanzwe byari biteganyijwe ko ikipe izajya iva muri hoteli igafata bisi ibajyana ku kibuga cy’imyitozo, ariko ibura ry’amikoro ryatumye ibi bitagerwaho.
Ikipe ya RDC izatangira CHAN ikina na Kenya ku itariki ya 3 Kanama kuri Stade ya Moi International Sports Centre i Nairobi. Gusa niba ibibazo by’imibereho bidakemutse vuba, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku myitwarire yayo muri iri rushanwa.
