Putin Yahinduye Icyerekezo?
Amakuru y’iperereza mashya avugwa n’abategetsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’u Burayi arerekana ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yaba yahinduye intego z’amasasu muri Ukraine, agashyira imbaraga mu kugumya ubutegetsi mu duce yigaruriye no kongerera ingufu ubukungu bwe bukomeje kugorwa n’intambara.

Ibi binyuranyije n’icyari gisanzwe kivugwa ko Putin yizera ko afite igihe gihagije n’ingufu z’abasirikare zo gukomeza urugamba kugeza yigaruriye Ukraine yose.
Abari hafi y’ibiganiro hagati ya Perezida Donald Trump na Putin bavuga ko ubu hari icyizere gito cy’uko ubutegetsi bwa Trump bubona ko Putin ashobora kwicara ku meza y’amasezerano kurusha mbere, ariko abategetsi bakomeye ba Amerika baracyibaza ku bushake nyabwo bwa Kremlin bwo guhagarika intambara.
Nubwo ibiganiro birimo kugaragaza ibintu byiza bishobora kugerwaho, hari impungenge ko ibyo Russia ishobora kwemera uyu munsi ari uburyo bwo kuruhuka gato, hanyuma ikazasubukura intambara mu gihe kizaza.
Umwe mu bategetsi bo mu rwego rw’iperereza i Burayi yagize ati: “Putin ashobora kuba atari gucika intege, ahubwo arimo gutegura uburyo bwo kwiyubaka no kunoza umubano na Amerika mbere yo gusubukura umugambi mugari.”
Ibikubiye mu biganiro birimo guhwitura uruhande rwa Ukraine kwemera igice kinini cy’ubutaka cyamaze kwigarurirwa na Russia, birimo no kuganira ku kuba Washington yarekera aho gufata Crimea nk’akarere kigaruriwe binyuranyije n’amategeko.
Mu gihe Trump na bamwe mu bajyanama be bavuga ko bishoboka ko hagerwaho amasezerano y’amahoro, bamwe mu batavuga rumwe na we baraburira ko ashobora kuba arimo kugwa mu mutego wa Putin, aho Kremlin yaba iri gukina umukino wo kurambagiza amahoro mu nyandiko, ariko ikiri mu mugambi wo gutera imbere ikoresheje imbaraga.

Zelensky, Perezida wa Ukraine, yakomeje gusaba ko habaho ingamba zizewe z’umutekano ndetse n’inkunga z’ubwirinzi, kugira ngo nubwo haba habayeho gutakaza ubutaka, Russia idasubira mu ntambara.
Hari kandi abategetsi bavuga ko icyo Putin ashaka ari ugutsimbarara ku butaka yigaruriye ubu, akabugira intwaro y’ubukungu n’iy’amategeko, mu gihe Amerika na bimwe mu bihugu by’i Burayi byaba byemeye kubwemeza nk’ubwa Russia.
Vice Perezida JD Vance aherutse kuvuga ko “amahoro ashoboka hafi y’aho umurongo w’imirwano ugeze uyu munsi,” akagaragaza ko hashobora kubaho “guhana ubutaka” hagati y’impande zombi.
Nubwo ibyo biganiro bigenda biza byihuta, bamwe baracyashidikanya ku bushake bwa Putin bwo kugera ku masezerano. Hari ababibona nk’ukwikiza igitutu cy’ubukungu na diplomasi, aho ubutegetsi bwa Trump bushaka intsinzi yihuse, nyamara abahanga mu bya politiki bakemeza ko Putin adateze kuva ku ntego yo kugera ku bice bya Ukraine abona nk’inkomoko y’igihugu cye.
Ese Amerika na Russia Bageze ku Maherezo y’Intambara? Amagambo y’imbere mu biganiro n’imigambi ya Putin atangiye kujya ahabona.
J. christian IHIRWE
