Haribazwa uzasimbura Papa muri aba ba Cardianal
Nyuma y’icyumweru cy’icyunamo n’ishyingurwa rya Papa Fransisiko bizwi ku izina rya
Novendia, Kiliziya Gatolika izategura inama ibera mu muhezo (conclave) igamije gutora Papa
utaha. Iyi nzira y’amayobera, idafunguriwe rubanda, izabera muri Chapel ya Sistine mu Mujyi
wa Vatican.
Muri iyi conclave, Abakaridinari bateranira gutora umuyobozi wa kiliziya. Amategeko, guhera ku
itariki ya 22 Mutarama 2025, avuga ko haba hari abatora 138 mu bakaridinari 252.
Abatarengeje imyaka 80 ni bo bashobora kwitabira gutora kubera mu muhezo.
Ibyiciro bine by’itora biba buri munsi kugeza igihe umukaridinari umwe abonye bibiri bya gatatu
by’amajwi akaba ari we ugirwa Papa. Iyi nzira ubusanzwe imara hagati y’iminsi 15 na 20.
Nta tegeko ryerekana igihe conclave ishobora kumara. Mu 1939, inama nk’iyi yatoye Papa Pius
wa XII yamaze umunsi umwe gusa. Conclave ndende yabayeho yatangiye mu 1268 i Viterbo mu
Butaliyani imara imyaka icyenda.
Papa Francis yatowe nyuma y’amatora atanu mu minsi ibiri, naho Benedigito nyuma y’amatora
ane mu minsi ibiri nawe.
Dore abakaridinali bahabwa amahirwe yo kuvamo usimbura Papa:
Karidinali Peter Erdo ni umwe mubazatorwamo usimbura Papa

Erdo, ufite imyaka 72, ni Musenyeri Mukuru wa Budapest akaba na Musenyeri Mukuru muri
Hongria, yatorewe kuba umuyobozi w’inama y’abepisikopi b’ibihugu by’i Burayi, mu 2005 na
2011, avuga ko yishimira icyubahiro yahawe n’abakaridinari b’i Burayi bagize itsinda rinini
ry’abatora mu batora bose.
Muri urwo rwego, Erdo yamenye abakaridinari benshi bo muri Afurika kubera ko inama
njyanama ikorana inama zihoraho n’inama z’abasenyeri bo muri Afurika.
Karidinali Reinhard Marx
Uwahoze ari perezida w’inama y’abepiskopi b’Abadage, Marx w’imyaka 71 y’amavuko,
yashyigikiye cyane “inzira ya sinodi” itavugwaho rumwe muri kiliziya y’u Budage yatangiye mu
2020 mu rwego rwo gusubiza ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina rivugwa ku bapadiri
baho.
Kubera iyo mpamvu, iyo nzira ibonwa n’abatsimbaraye ku mahame ya kiliziya (conservateurs)
nk’inzira ibangamiye ubumwe bw’itorero, bitewe n’uko harimo no kujya impaka ku ngingo
nk’ubuseribateri, abaryamana bahuje ibitsina ndetse no kwemerera abagore kuyobora
ibitambo bya misa, kuba abapadiri cyangwa kuba bahabwa imyanya yo hejuru muri kiliziya.
Marx yavuzwe cyane mu 2021 ubwo yemeraga kwegura ku mwanya wa musenyeri mukuru
nk’impongano y’ibyaha bishinjwa Kiliziya yo mu Budage, ariko Papa Fransisiko yanze ubwegure
bwe maze amusaba kuguma mu mirimo ye.
Karidinali Marc Ouellet
Oullet, ufite imyaka 80, ukomoka muri Canada, yayoboye ibiro by’abepiskopi bakomeye ba
Vatican mu gihe kirenga imyaka icumi, agenzura ikigo cy’ibanze gihitamo abakandida bashobora
kuyobora diyosezi ku Isi.
Papa Fransisiko yagumanye Ouellet muri ako kazi kugeza mu 2023, nubwo yari yarashyizweho
na Papa Benedigito wa XVI, bityo yafashije guhitamo abepiskopi benshi bifujwe na Papa
w’Umudage.
Karidinali Pietro Parolin
Parolin, ufite imyaka 70, wo mu Butaliyani, yabaye Umunyamabanga wa Leta wa Papa
Fransisiko kuva mu 2014 kandi afatwa nk’umwe mu bahatanira kuba papa, bitewe n’uko yari
akomeye mu nzego za gatolika.
Uyu mudipolomate w’inararibonye yahagarikiye amasezerano atavugwaho rumwe hagati ya
Vatican n’u Bushinwa ku bijyanye no gutoranya abepiskopi kandi yagize uruhare, ariko
ntiyakurikiranwe, mu idosiye ku ishoramari rya Vatican mu mutungo utimukanwa i Londres
ryatumye mu 2021 undi mukaridinari n’abandi icyenda bacirirwa urubanza.
Uwahoze ari Ambasaderi muri Venezuela, Parolin, azi neza itorero ryo muri Amerika y’Epfo.
Abonwa nk’umuntu uzakomeza imigenzo ya Papa Fransisiko ariko nk’umunyapolitiki ushyira mu
gaciro kandi utinyitse, ushobora kongera kuba Papa w’Umutaliyani nyuma y’abandi batatu
bakurikiranye batambutse: Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II (Pologne); Benedigito (U
Budage) na Fransisiko ukomoka muri (Argentine).
Karidinali Robert Prevost
Igitekerezo cya Papa w’Umunyamerika kimaze igihe kimeze nka kirazira, urebye imbaraga za
geopolitike Amerika isanzwe ifite. Ariko Prevost wavukiye muri Chicago, ufite imyaka 69,
ashobora kuba uwa mbere.
Afite ubunararibonye kuri Peru, aho yabanje kuba umumisiyoneri hanyuma aba musenyeri
mukuru, kuri ubu akaba ari perefe w’itsinda rikomeye rya Vatikani rihitamo abasenyeri bashya,
ashinzwe kugenzura kandidatire z’abasenyeri ku Isi.
Biragaragara ko Papa Fransisiko yamwitegereje imyaka myinshi kandi amwohereza kuyobora
diyosezi ya Chiclayo, muri Peru, mu 2014.
Yakomeje uwo mwanya kugeza mu 2023, igihe Fransisiko yamuzanaga i Roma mu nshingano
afite muri iki gihe.
Karidinali Robert Sarah
Sarah w’imyaka 79 wo muri Guinea, umuyobozi uri mu kiruhuko cy’izabukuru w’ibiro bya
liturujiya ya Vatican, kuva kera yafatwaga nk’utanga icyizere cy’uwaba Papa w’Umunyafurika.
Uyu ukunzwe cyane n’abatsimbaraye ku matwara ya kiliziya, ni ikimenyetso cyo kugaruka
kw’inyigisho zishingiye kuri liturijiya za Papa Yohani Pawulo wa II na Benedigito.
Sarah, wari usanzwe ayobora ibiro bishinzwe ibikorwa by’ubugizi bwa neza bya Vatican, Cor
Unum, yagonganye inshuro nyinshi na Papa Fransisiko, ariko nta na rimwe bikomeye cyane nko
mu gihe we na Papa Benedigito bafatanyaga kwandika igitabo gisaba gukomeza ubuseribateri
ku bapadiri babarizwa muri ‘Latin Rite priests’.
Igitabo cyasohotse mu gihe Papa Fransisiko yarimo gusuzuma niba yakwemerera gukora
abapadiri bubatse muri Amazon mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abapadiri.
Karidinali Christoph Schoenborn
Schoenborn, ufite imyaka 80, ni Musenyeri Mukuru wa Vienne, Autrichia, wari umunyeshuri wa
Papa Benedigito nubwo ku mpapuro afite ubushobozi bw’amashuri bukenewe mu gushimisha
abatsimbaraye ku mahame ya kiliziya.
Icyakora, yaje gushyigikira imwe mu ntambwe za Papa Fransisiko yagiye itavugwaho rumwe yo
kwegera abagatolika batanye (mu ngo) n’abongeye gushyingiranwa bafashe nk ‘“iterambere
ry’imyizerere,” aho kuba gutandukira bamwe mu batsimbaraye ku mahame ya kera ya kiliziya
batemera.
Ababyeyi ba Schoenborn nawe batandukanye akiri ingimbi, kubw’ibyo rero iki kibazo gisa
nk’aho yagifashe nk’ikimureba ku giti cye.
Yokejwe igitutu kandi i Vatican ubwo yanengaga kuba yarakunze kwanga guhana abayobozi
bakuru bashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina barimo n’uwamubanjirije nka Musenyeri
Mukuru wa Vienne.
Karidinali Luis Tagle
Tagle, w’imyaka 67, wo muri Philippines, yagaragara nkaho ari we Papa Fransisko yatoranya nka
Papa wa mbere uva muri Aziya.
Francis yazanye Musenyeri Mukuru wa Manila, uzwi cyane, i Roma kugira ngo ayobore ibiro
by’ivugabutumwa by’abamisiyoneri bya Vatican, bikorera Kiliziya Gatolika mu bice byinshi bya
Aziya na Afurika.
Uruhare rwe rwarushijeho gukomera igihe Fransisiko yavugururaga ibiro bya Vatikani kandi
akazamura akamaro k’ibiro bye by’ivugabutumwa.
Tagle akunze kuvuga ibisekuru bye by’Abashinwa nka nyirakuru ubyara nyina wari umwe mu
muryango w’Abashinwa bimukiye muri Philippines, kandi azwiho gufatwa n’amarangamutima
iyo aganira ku bwana bwe.
Muri aba bose rero urabona ari inde ufite amahirwe yo gusimbura Papa Fransisiko watabarutse
kuri uyu wa Mbere, itariki 21 Mata 2025, ku myaka 88?
Source Euro nrews
