Politike

Perezida wa Koreya ya Ruguru yategetse kongera imbaraga mu ntwaro za kirimbuzi


Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yasabye igihugu cye kongera imbaraga mu rwego rwo gukora no kwagura intwaro za kirimbuzi, nyuma yo kunenga imyitozo ya gisirikare ikorwa n’Amerika na Koreya y’Epfo.

Ubwo yari yasuraga ingabo ze kuri uyu wa kabiri, Kim yavuze ko iyo myitozo ari ikimenyetso cy’imigambi mibi y’ibi bihugu bibiri byo gukurura intambara mu karere.

Yashimangiye ko Pyongyang idakwiye gutegereza, ahubwo igomba kwihutisha gahunda nshya igamije gushimangira ububasha bwayo bwa kirimbuzi, cyane cyane mu nzego yise iz’ingenzi.

Imyitozo ya Ulchi Freedom Shield, yatangiye muri iki cyumweru, ikomatanya ibikorwa bikomeye byo ku butaka no kugerageza uburyo bwo gusubiza igitero.

Mu gihe Amerika na Koreya y’Epfo bivuga ko ari ibikorwa bigamije kwirinda no kurinda abaturage babo, Koreya ya Ruguru ikomeje kubifata nk’uburyo bwo gutegura intambara no kubahungabanyiriza umutekano.

Nk’uko byatangajwe n’Aljazeera, impungenge za Pyongyang ziri mu byo abakuru b’ibihugu byombi – Amerika na Koreya y’Epfo bazaganiraho mu nama iteganyijwe kubera i Washington DC.

Ariko uburyo Koreya ya Ruguru ikomeje kwibanda ku kongera ubushobozi bwayo bwa gisirikare, byongera gushidikanya ku kuba amahoro arambye ashobora kugerwaho mu karere kose ka Aziya y’Iburasirazuba.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *