Imyidagaduro

Abaraperi bazwi mu Rwanda bahohotewe n’abafana


Abaraperi bakunzwe mu Rwanda barimo Jay C, Bull Dogg na Bushali, bagize ibyago byo gusagarirwa mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru, ubwo basohokaga mu kabyiniro kazwi nka Nyanja mu Karere ka Rubavu. Ibyo byabaye nyuma y’igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyari cyabereye muri ako karere, gitangirwa n’imbaga y’abakunzi b’umuziki.

Nyuma yo kwitabira ibirori bya White Party byabereye ahitwa Lake Side, aba bahanzi bafashe umwanzuro wo gukomeza umunsi basura akabyiniro. Gusa ubwo bageraga ku muryango wo gusohoka, bahuye n’igikundi cy’abantu barenga 9 biganjemo abasore n’abakobwa basaga n’abari basinze.

Jay C yabwiye itangazamakuru ko abo bantu babasagaririye babashinja kubasuzugura, mu gihe we n’inshuti ze bari basohotse bagiye guhumeka hanze.

Ati:“Twari kumwe n’imiryango yacu imbere, twe dusohokera hanze, duhurira n’abantu batangira kutubwira amagambo mabi, bavuga ko tubasuzuguye kandi ari abafana bacu.”

Amagambo y’ubushotoranyi yahinduye urugomo, bamwe muri abo basore batangira gushaka kubatera, bigatuma barwanira hanze y’akabyiniro. Uwo mwanya, abashinzwe umutekano b’ako kabyiniro ntibabashije kugira icyo bakora uretse umwe wari mu muryango, bituma abaraperi bavuga ko byabaye ngombwa ko birwanaho.

Jay C yavuze ko amahirwe ari uko Polisi y’u Rwanda yahageze ikabacungura, ndetse bamwe mu basagariraga aba bahanzi bagafatwa. Yongeye guhakana amakuru y’uko imirwano yaba yaratewe n’inzoga cyangwa ibibazo by’amafaranga, ashimangira ko byaturutse gusa ku basore bashakaga intugunda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *