Amakuruubutabera

Nyanza: Umugabo afungiwe gukekwaho kwica umugore we


Mu karere ka Nyanza, haravugwa urupfu rw’umugore bivugwa ko yishwe n’umugabo we mu gihe bari bamaze imyaka umunani babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu mugabo, Ahimana Félicien, w’imyaka 26, yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho kuba ari we wateje urupfu rw’umugore we Murebwayire Esther w’imyaka 28, bari bamaze igihe babana ariko mu makimbirane ataravaga mu rugo rwabo.

Amakuru aturuka mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, avuga ko mu ijoro ryo ku wa 3 Nyakanga 2025, habaye amakimbirane akomeye hagati y’aba bombi, nyuma y’uko umugabo agaragaje imyitwarire yo gusinda, nk’uko byakunze kuranga urugo rwabo.

Bivugwa ko Ahimana yakubise umugore we inkoni nyinshi ariko ntihagire ugira icyo akora ngo amujyane kwa muganga, ndetse ntibyamenyeshwa inzego z’ibanze.

Hashize iminsi, byamenyekanye ko Murebwayire Esther yapfuye, bikekwa ko yazize ibikomere n’ihungabana byatewe n’ayo makubitiro.

Bizimana Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, yabwiye IGIHE ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza, rugatwara Ahimana Félicien kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Yagize ati:

“Umurambo wajyanywe mu Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa. Na ho ukekwaho kwica umugore we afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Busasamana kugira ngo iperereza rikomeze.”

Uyu muryango wari umaze imyaka umunani ubanye, ariko batari barasezeranye imbere y’amategeko, bitewe n’uko ubwo batangiraga kubana bari bataruzuza imyaka y’ubukure isabwa n’amategeko.

Bari bafitanye abana babiri, ubu basigaye ari imfubyi.

Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 107, rivuga ko:

“Umuntu wica undi abishaka aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *