Afurika y’Epfo: Minisitiri Senzo Mchunu arashinjwa gukorana n’amatsinda y’abagizi ba nabi
Minisitiri wa Polisi muri Afurika y’Epfo, Senzo Mchunu, ari mu mazi abira nyuma yo gushinjwa imikoranire n’amatsinda y’abagizi ba nabi no kwivanga mu iperereza ryarebaga ubwicanyi bwibasiye abanyapolitiki n’ibindi byaha bikorerwa mu Ntara ya KwaZulu-Natal.
Ibi birego bikomeye byatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara yo mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’igihugu, Gen. Nhlanhla Mkhwanazi, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 6 Nyakanga 2025.
Gen. Mkhwanazi yavuze ko Minisitiri Mchunu yafashijwe n’umucuruzi ukomeye, amuha amafaranga na ruswa kugira ngo amushyigikire mu bikorwa bye bya politiki, n’ibikorwa by’amatsinda y’abagizi ba nabi.
Yagize ati:
“Hari abantu bafite inyungu mu guhagarika iperereza ku bwicanyi bukorerwa abanyapolitiki, harimo abanyapolitiki ubwabo, abayobozi ba polisi n’abacuruzi bakomeye, bigeze no gushinga ihuriro ryo gucuruza ibiyobyabwenge.”
Iri tsinda ridasanzwe ryashyizweho mu 2018 kugira ngo rikore iperereza ku bwicanyi bukorerwa abanyapolitiki, ryaje guseswa ku bushake bw’aba bantu bafite inyungu zabo, nk’uko Gen. Mkhwanazi abivuga.
Minisitiri Senzo Mchunu yahakanye ibyo ashinjwa, abyita “ibirego bidafite ishingiro.”
Ariko Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko ibi bibazo bifatwa nk’ikibazo gikomeye cy’umutekano w’igihugu, bityo bigomba kwitabwaho byihuse kandi bikanyura mu nzira zose z’amategeko.
BBC yatangaje ko iseswa ry’iri tsinda ridasanzwe ryakozwe na Mchunu ari kimwe mu byatumye imanza nyinshi z’ubwicanyi bukorerwa abanyapolitiki muri KwaZulu-Natal zidindira.
Minisitiri Mchunu ubwo yasenyaga iri tsinda, yavuze ko “ntacyo ryari rimaze mu Ntara ya KwaZulu-Natal”, nyamara iyo ntara ikomeje kuza ku isonga mu bwicanyi bukorerwa abanyapolitiki muri Afurika y’Epfo.
Gen. Mkhwanazi yavuze ko Minisitiri Mchunu yakoranye bya hafi n’umucuruzi ufite amateka akemangwa, ndetse ari nawe wamuteraga inkunga mu bikorwa bye bya politiki.
Ati:
“Iperereza ryari rimaze kwerekana uburyo bamwe mu banyapolitiki, abacuruzi n’abayobozi ba polisi bafatanya mu bikorwa bitemewe n’amategeko, ariko aho kugira ngo dukomeze, barashakaga ko byose bihagarara.”
Nyuma y’ibi byatangajwe, hari icyizere ko inzego z’ubutabera muri Afurika y’Epfo zishobora kongera gufata iya mbere mu gusubukura iperereza ku mfu z’abanyapolitiki n’uruhare rw’abayobozi bakomeye mu kurengera abagizi ba nabi.
