Politike

“Nta Nzira y’Ubusamo Izatugeza ku Mahoro” – Minisitiri Nduhungirehe


Yanditswe na: J. Christian IHIRWE
Tariki: 5 Gicurasi 2025

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibibazo by’umutekano biri mu Karere bitazigera bikemurwa n’imvugo zisanzwe cyangwa inzira z’ubusamo, ahubwo bisaba ubufatanye nyakuri n’ubwitange ku ruhande rwa buri gihugu.

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, mu kiganiro cyihariye yahaye itangazamakuru, nyuma yo gusinya ku masezerano y’ibanze akubiyemo amahame agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC). Ayo masezerano yasinywe ku wa 25 Mata 2025, agashyira umutwe ku nyota y’amahoro mu karere kugarijwe n’imvururu n’inyeshyamba.

U Rwanda rushyize imbere umutekano w’akarere

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko umutekano ari wo musingi w’ibiganiro byose, kandi ko ibiganiro hagati y’ibihugu bidafite icyo bigamije, birimo ubunyangamugayo n’ubushake bwo gukemura ibibazo, ntacyo byageraho.

Yagize ati:

“Nta nzira y’ubusamo izatugeza ku mahoro kandi ikibazo nyamukuru dufite ni ikibazo cy’umutekano. Icy’ingenzi ni uko dukemura ibibazo by’umutekano, by’umwihariko umutwe wa FDLR ukomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

FDLR n’igitutu ku mahoro mu karere

Minisitiri yagarutse ku mutwe wa FDLR ukomeje gukorera muri RDC, uvugwaho gushyigikirwa na bamwe mu bayobozi b’icyo gihugu, nyamara warashinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uwo mutwe, nk’uko u Rwanda rwabigaragaje kenshi, ufitanye isano n’ubugizi bwa nabi bugamije guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Yagize ati:

“Gukemura ikibazo cya FDLR bizasaba ko habaho ubufatanye buhamye hagati y’u Rwanda na Congo, ndetse tugashyiraho urwego rw’ubufatanye mu by’umutekano (Joint Security Mechanism) kugira ngo hubakwe amahoro arambye.”

Ibihugu biba inyuma by’umuti w’ibibazo?

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko hari ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Quatar byemeye kugira uruhare mu biganiro bigamije amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, ariko avuga ko atari buri gihugu cyose cyakabaye kivugira muri ibyo biganiro.

Yagize ati:

“Ibihugu nk’u Bubiligi ntabwo bigomba kugira uruhare muri ibi biganiro kuko bwamaze kwigaragaza ku ruhande buherereyemo. Ni yo mpamvu u Rwanda rwasubitse umubano narwo, nyuma y’uko rujya kurusabira ibihano mu miryango mpuzamahanga.”

Yongeyeho ko hatabayeho umutekano ntacyo ubuhahirane bwageraho, agaragaza ko n’ikibazo cy’ubwikorezi n’ubucuruzi kigomba gushyirwa mu biganiro kugira ngo hakemurwe ibibazo byatangiye kugaragara, birimo no kubuzwa kwinjira mu kirere cya RDC ku ndege z’u Rwanda.

M23 n’inkomoko y’amakimbirane mashya

Kuva mu mwaka wa 2021, intambara yongeye kubura mu Burasirazuba bwa RDC ubwo umutwe wa M23 wiyemezaga kurengera uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda barimo kwicwa, gutwikirwa n’abandi babaga batotezwa ku mugaragaro.

Uyu mutwe waje kwigarurira ibice binyuranye nka Rutshuru, ndetse mu ntangiriro za 2025 ufata Goma na Bukavu. Ibi byakurikiwe n’imitongero hagati ya DRC n’u Rwanda, aho RDC ifatanyije n’ibihugu nka Bubiligi byashinjaga u Rwanda gushyigikira M23, ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana rwivuye inyuma.

U Rwanda rusanga igisubizo kiri mu biganiro bifite intego

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko icyihutirwa atari ukugirana ibiganiro byinshi, ahubwo ni ugushyira imbere icyo ibiganiro bigamije, ni ukuvuga amahoro arambye ku nyungu z’abaturage bose bo mu Karere.

Yashoje agira ati:

“Dukeneye amahoro atari ayo mu mpapuro, ahubwo ayo abatuye Karere bashobora kumva no kubonera imbuto zayo. Nta nzira y’ubusamo, nta mikino, igihe kirageze ngo duhangane n’ikibazo cy’umutekano nk’uko biri.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *