Ubuzima

Mu Rwanda Abantu bakuru 48% barwaye indwara y’inzoka zo munda


Mu myaka itanu iri mbere u Rwanda rwihaye intego yo kurandura burundu indwara zititaweho, indwara y’inzoka zo munda iri muzikunze kwibasira abantu bitewe n’isuku nke ,imirire mibi n’ibura ry’amazi kuko abantu bakuru 48% bayirwaye n’abana 41% barwanye inzoka zo mu nda akaba ari imibare minini ihangayikishije u Rwanda ni muri urwe rwego u Rwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2030 ruzaba rwaranduye burundu izi ndwara.

Ibi byagarunsweho mu nama y’iminsi itatu yabereye i Kigali yatangiye ku wa 20-22 Mutarama 2025 ikaba yitabiriwe n’abashakashatsi hamwe n’abayobozi barenga magana atanu aho biteganyijwe ko hazafatirwamo ingamba zo kurandura burundu indwara zititaweho muri Afurika.

Dr Aimable Mbituyumuremyi umuyobozi mu ishami rishinzwe kurwanya Maraliya mu kigo cy’ubuzima RBC yavuze ko izi ndwara zititaweho zishobora gutera ibyago bitandukanye avuga n’impamvu nyamukuru ituma hashirwamo imbaraga mu kuzirandura burundu.


Dr Aimable Yagize ati”Hari indwara zimwe na zimwe zikunda gufata abana byumwihariko indwara y’inzoka zo munda zitera abana igwingira kuko akenshi na kenshi zinyunyuza ibyari gutunga umwana bigatuma adakura neza ,kudakura neza bigatuma imyigire mu ishuri igenda nabi, izi ndwara zituma amara yizinga bikaba ngombwa ko uwayirwaye bamubaga”
Akomeza avuga ko iyo ari umubyeyi utwite wafashwe n’indwara y’inzoka zo munda bimutera kubyara umwana ufite ibiro bidakwiriye bityo n’abantu bakuru bashobora kurwara iyi ndwara y’inzoka zo munda kuko ziri amoko menshi nk’uko twasanze abantu bakuru 48% barwaye inzoka zo munda ni umubare mu nini cyane ku bana bo ni 41% byerekana ko ari umubare uhangayikishije.


Yakomeje agaragaza ko izindwara zititaweho mu Rwanda zarandurwa zigacika kuko ziri mu ntego igihu cyihaye ati” Kuzirandura birashoboka mu myaka itanu isigaye kuko hari ibihugu byagiye bizirandura no mu Rwanda hari indwara twagiye turandura nkindwara iterwa na tsetse ni urugero rwerekana ko nizindwa twazirandura.
Imbogamizi zigihari mukurandura burundu izi ndwara nugufatanya nibijynye nogufatanya kuko usanga akenshi ziterwa n’umwanda no kutagira amazi ahagije no kutagira amakuru ahagije.


Kugeza ubu mu Rwanda hagaragara indwara 7 muri 21 zititaweho zirimo indwara z’inzoka zo mu nda ,impiswi,imidindo,igicuri,shishikara,imidindo,kurumwa nimbwa no kurumwa n’inzoka mu ntego z’igihugu ni uko mu mwaka 2030 izi ndwara zose zitazaba zicyigaragara mu rwanda.

Abahanga bagaragaje ko indwara zititaweho uko bikwiye zikomeje kugariza Umugabane wa Afurika bitewe n’ibibazo by’ubukene, isuku nke, ibura ry’amazi, ibibazo by’imirire mibi n’ibindi. Ni indwara zirimo izifata amaso, uruhu, inzoka zo mu nda n’izindi nyinshi zishobora kwirindwa ndetse no kuvurwa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *