AmakuruInkuru ZicukumbuyeUbukunguUbuzima

Kigali: Bamwe mu bacuruzi babangamiwe n’amafaranga bishyuzwa y’ubwiherero rusange


Hirya no hino mu mujyi wa Kigali ubwiherero rusange bwishyuzwa igiceri cy’ijana kuri buri muntu yaba ku mucuruzi  ndetse n’umuguzi  bose bishyuzwa kimwe , ibi bikaba bifatwa nk’imwe mu mbogamizi zibangamiye cyane bamwe mu bacuruzi bakorera mu masoko atandukanye ya hano mu mujyi wa Kigali, aho bavuga ko batakabaye bishyuzwa kuko iyi serivise kandi bishyura ubukode bw’inyubako bakoreramo.

Ubwo twaganiraga  na bamwe mu bacuruzi bakorera mu mujyi wa Kigali bakenera gukoresha ubu bw’iherero umunsi ku munsi, bahurije ku kuba serivise y’ubwiherero rusange bumva ko itadakwiye kuba yishuzwa kubera ko biri muri serivise yibanze umuntu ahabwa iyo agiye gukodesha ahantu ndetse n’abacuruza ibyo kurya no kunywa nk’amaresitora kandi iyo bishyura inzu z’ubukode haba habariwemo byose.

Bavuga  kandi ko kubera ubwishyu bwo kujya mu bwiherero bituma bifata bagatinya kunywa amazi n’andi mafunguro kugira ngo bataza gukenera kujya mu bwiherero kenshi kandi hari n’igihe umucuruzi ashobora gutaha adacuru akaba yanabura ubwo bwishyu.

Umwe mubacuruzi bakorera mu isoko rya Nyarugenge riherereye mu  mujyi wa Kigali, akaba atarifuje ko amazina ye amenyekana, uyu ni umubyeyi utwite kandi ukenera kujya mubwiherero kenshi kuko aba yanyoye amazi menshi, avuga ko kuba yishuzwa amafaranga yo kujya mu bwiherero buri uko ashatse kujyayo ari imbogamizi ikomeye kuri we,  kuko hari ubwo ku munsi ashobora gukenera kujyamo inshuro icumi bigahwana n’igihumbi.

Ati” Nkanjye nishyura iseta nkoreramo kandi mbizi neza ko umuntu ahantu yishyuye service agakenera ubwiherero atishuzwa,nkatwe nk’ ababyeyi dukuriwe dukunze kunywa amazi menshi, kuburyo  nko ku munsi ushobora gukoresha nk’amafaranga igihumbi cyo kujya mubwiherero kandi iyo utayafite ntabwo wasaba umuntu uhakorera kujyamo ngo akwemerere, ibirero kuri njye ni imbogamizi ikomeye kuko birambangamira cyane ndifuza ko tugize amahirwe babidufashamo bakadukuriraho ayo mafaranga”.

Nkundimana Maximin, Umwe mu bagabo twaganiriye avuga ko nk’abakorera mu isoko bakurirwaho ubwishyu bw’ubwiherero kuko bibagusha mu gihombo , umuntu yaba atayabonye bigatuma yifunga akifata, ibi kuri we akaba abona ko byaba mubyatera uburwayi bwo mu ruhago cyangwa izindi ndwara.”Ku munsi nibura mva murugo nateganyije amafaranga 500 yo kujya mubwiherero ariko iyo ntayabonye birangora , umuntu akifata akaza kubikorera mu rugo,  ibi ni ukugora umubiri, byazavamo uburwayi  ndumva ibyiza hajya hishuzwa abaje guhahira mu isoko hanyuma abacuruzi bagahabwa ikarita yerekana ko bakorera mu isoko bityo ntibishyuzwe ayo kujya mubwiherero.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko umucuruzi ariwe ugomba gufata iyambere mu kumenya service agenewe aho agiye gukorera n’ubwiherero burimo bikajya no mumasezerano bagirana na banyiri soko nk’uko bikorwa mungo aho batuye kuko nibyo byakemura ibibazo bahura nabyo.

Ku murongo wa telefoni  na Emma Claudine Ntirenganya akaba ari umuvugizi w’umujyi wa Kigali, agira ati”Abanya Kigali dukunze kubabwira ko bagomba kuzirikana ko mumasezerano bagiranye na barwiyemeza mirimo ibyo bemerewe harimo n’ubwiherero bakamenya uko bazabuhabwa niba bazajya babuhabwa batishuye cyangwa niba bazajya bishyura bikandikwa mu masezerano bagiranye nkuko iyo ukodesheje inzu ubaza niba uzishyura amazi n’umuriro”

Ubwiherero n’igiceri cy’ijana usanga nacyo gikenewe kubera ko bariya bantu bafite ubwiherero bwa rusange tubasaba  ko bagomba kubugirira isuku umunsi wose, ugasanga bitwaye ibikoresho amazi ,isabune n’impapuro z’isuku bagakora kuburyo buri muntu wese abujyamo busa neza nawe agaharanira kubusiga uko yabusanze babandi bakora isuku bagakomeza kugenzura ko bugisa neza bakareba n’impapuro z’isuku zikirimo basanga zashiramo bakongeramo izindi, ibi rero bigasaba amafaranga niyompamvu abantu babujyamo baba bagomba kugira ikintu batanga kugira ngo isuku ikomeze gukorwa kandi neza.

Isabella Iradukunda Elisabeth


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *