AmakuruPolitike

Leta ya RDC yanze ko Abanyarwanda bafashwe bugwate na FDLR bataha, u Rwanda rurabakira rubanyuza mu nzira zemewe


Mu gihe u Rwanda rukomeje kwakira Abanyarwanda bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Leta ya Congo iravuga ko itabishaka, ndetse ikabigaragaza nk’ikibazo kirebana no “kubangamira uburenganzira bwa muntu”.

Muri Gicurasi 2025, u Rwanda rwakiriye abagera ku 2,500 bavuye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho bari bamaze imyaka myinshi bari mu maboko ya FDLR. Icyo gikorwa cyari cyateguwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), ryashoboye no kubacumbikira mbere yo kubaherekeza mu gihugu cyabo.

Aba baturage bagaragaje akababaro k’imyaka bamaze barazengerejwe n’iyo mitwe yitwaje intwaro, bavuga ko bavuye mu buzima bubi, aho bahohoterwaga, bagakoreshwa imirimo y’agahato, bamwe bagasubizwa inyuma mu buzima ndetse banasabwa kujya mu bikorwa by’igisirikare batabishaka.

Nibishaka Marcel, umwe mu batashye, yagize ati:
“Biranshimishije kuko nari ngiye kuzasaza ntabonye gakondo yanjye. Nishimiye kuba ngarutse mu gihugu cyanjye.”

Aha ni ho Leta ya Congo yahise itangaza ko itishimiye icyo gikorwa. Ku wa 17 Kamena 2025, Minisitiri ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri RDC, Chantal Chambu Mwavita, yahuye n’Umunyamabanga Mukuru wa HCR, Filippo Grandi, amubwira ko gucyura abo baturage ku buryo Leta ya RDC idafitemo uruhare ari ukubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.


“Naje kuvugira abantu bo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, bazira kurenga gukomeye ku burenganzira bw’ikiremwamuntu. Ndasaba ko igikorwa cyo kubohereza cyahagarara mu gihe Leta ya RDC idahari.”

Minisitiri Mwavita kandi yavuze ko HCR itagomba gukorera mu bice bigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, ukunze gushinjwa gukorana n’u Rwanda nubwo rwo rubihakana.

Ibi bije mu gihe Leta ya RDC ikomeje gufasha umutwe wa FDLR mu ntambara wihaye yo kurwanya AFC/M23, harimo kuyishyigikira mu buryo bwa gisirikare, kuyigezaho ibiribwa, imishahara ndetse no kuyifasha kugumana imfungwa z’Abanyarwanda kugira ngo badataha, kuko ari bo ifatamo abarwanyi bashya.

Abasesenguzi n’inzego mpuzamahanga bamaze iminsi binubira ubu bufatanye, bubona nk’uburyo bwo gukomeza gukoresha Abanyarwanda nka “ingabo z’inyuma” mu ntambara zitari izabo, bityo bigatuma ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo kidakemuka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *