AmakuruIkoranabuhanga

Kigali: Abahanze Udushya Duhindura Inganda Biyerekanye mu Marushanwa ya RP Skills Challenge


Tariki ya 5 Gicurasi 2025 – Kigali

Mu rwego rwo guteza imbere iterambere ry’inganda zishingiye ku bumenyingiro, abanyeshuri 30 bo mu mashami atandukanye y’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro (RP) bateraniye i Kigali mu irushanwa ry’iminsi ine ryiswe “RP Skills Challenge”, bagaragaza udushya bahanze twitezweho impinduka zifatika mu nganda z’u Rwanda.

Iri rushanwa ribera kuri Koleji ya RP i Kigali ryatangiye ku wa 5 Gicurasi rikazasozwa ku wa 9, rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubumenyingiro buhanga udushya mu iterambere ry’inganda”. Ryahurije hamwe imishinga itandukanye y’abanyeshuri mu byiciro birimo gutunganya ibikoresho by’amashanyarazi yifashishwa mu nganda, iterambere ry’imyambaro n’imideri, gutunganya ibikoresho by’ubwubatsi, gukora porogaramu n’ubuvumbuzi bushingiye kuri mudasobwa.

Ubumenyi bwibanda ku bisubizo bifatika

Mukeshimana Pascaline, umwe mu banyeshuri bitabiriye, avuga ko yatekereje ku buryo bwo kuvugurura imideri gakondo igahuzwa n’ibigezweho. Yagize ati:
“Abarimu badusabye gutekereza ku byahozeho, tugahuza n’ibigezweho. Nakoze imyenda ijyanye n’ibirori, irakunzwe. Aya marushanwa adufasha gutekereza ku buryo bushya no kumenya ibyo sosiyete ikeneye.”

Ku rundi ruhande, Mushimiyimana Angeline wiga ibijyanye n’amashanyarazi yifashishwa mu nganda, yahimbye igikoresho gipima niba insinga zifite ingese cyangwa indi miterere ishobora guteza impanuka.
“Hari ibikoresho byinshi byo gukupa umuriro, ariko natekereje ku cyatanga ibisubizo birambye mu kwirinda inkongi zituruka ku nsinga zishaje. Uyu mushinga ushobora kugira uruhare rukomeye mu mutekano w’inganda,” yasobanuye.

Guhanga udushya si umwitozo gusa, ni icyerekezo

Lt Col Twabagira Barnabe, Umuyobozi wa Koleji ya Huye akaba n’umuyobozi w’itegurwa ry’iri rushanwa, yavuze ko igamijwe ari ugukurura ubwonko bw’abanyeshuri bugana ku gushakira igihugu ibisubizo.
“Aba banyeshuri bagaragaza ubushobozi bafite bwo guhanga udushya dushingiye ku byo bize. Abahagarariye inganda bazaba bahari, bityo ushoboye wese ashobora kuhabonera amahirwe yo kwinjira ku isoko ry’umurimo,” yavuze.

Yakomeje agira ati:
“Ibi byongera icyizere no ku bandi banyeshuri aho bavuga bati ‘reba ibyo bagenzi bacu bakoze’, nabo bakarushaho kwiyemeza gukora ibirenzeho.”

Leta ishishikajwe no gushyigikira ubumenyingiro

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko iri rushanwa ribaye intambwe ikomeye mu guhindura imyumvire y’abashidikanyaga ku kamaro k’amashuri y’imyuga.
“Ibi byerekana neza ko umunyeshuri wize imyuga n’ubumenyingiro ashobora gutanga ibisubizo bifatika. U Rwanda rwiyemeje ko 60% by’abanyeshuri bazajya biga imyuga na tekiniki, kandi iri rushanwa ni ubuhamya bw’ibishoboka iyo ubushake n’ubumenyi bihurijwe hamwe.”

Imishinga yatoranyijwe neza

Buri munyeshuri uri mu irushanwa yabanje gutsinda mu cyiciro cy’imbere muri koleji abarizwamo, aho yatsinze bagenzi be mbere yo kuzamuka ku rwego rw’igihugu. Imishinga yabo izasuzumwa n’inzobere 21 mu nzego zitandukanye, zifite ubunararibonye mu bumenyingiro no mu nganda.

Abazahiga abandi bazahabwa ibihembo binyuranye birimo n’impamyabushobozi zemeza ko bashoboye (certificates of competence), zishobora kubafasha kubona akazi cyangwa gutangiza imishinga yabo bwite.

Iri rushanwa riyobowe mu buryo bugezweho, rigamije guteza imbere impano z’abanyeshuri no guhuza ubumenyi bahabwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, by’umwihariko mu rwego rw’inganda – rumwe mu nkingi zikomeye mu iterambere ry’u Rwanda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *