Kevin Kade yasezeye mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival
Umuhanzi Ngabo Richard, uzwi cyane ku izina rya Kevin Kade, yamaze kwikura ku rutonde rw’abahanzi bagombaga kwitabira MTN Iwacu Muzika Festival 2025, nyuma yo guhitamo kujya kuririmba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yateguriwe ibitaramo birimo Rwanda Convention USA.
Amakuru yizewe agera kuri InyaRwanda yemeza ko ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025, ikipe ireberera inyungu za Kevin Kade yandikiye sosiyete East African Promoters (EAP) isanzwe itegura MTN Iwacu Muzika Festival, ibamenyesha ko batakibashije kwitabira ibi bitaramo bitewe n’ibikorwa bihutirwa bigiye kubera muri Amerika.
Kevin Kade yari umwe mu bahanzi bari kwitabira ibi bitaramo bizatangira tariki ya 5 Nyakanga 2025 mu karere ka Musanze, ariko uyu munsi wahuye n’igihe azaba ari kwitabira igitaramo cya Rwanda Convention USA giteganyijwe i Dallas, Texas.
Nubwo yari yasinye amasezerano y’ibanze n’abategura MTN Iwacu Muzika Festival, ntabwo yari yakabona kontaro ya burundu, bituma abasha gukuramo akarenge ku mugaragaro. Byitezwe ko muri ibi bitaramo birindwi yari guhabwa asaga miliyoni 20 Frw, nk’uko amakuru abivuga.
Bivugwa ko mu gitaramo kimwe muri Rwanda Convention USA, Kevin Kade ashobora kuhabona amafaranga arenga $10,000 (ni ukuvuga hafi miliyoni 13 Frw), kandi hakaba hari ibindi biganiro birimo gukorwa ku bitaramo azitabira mbere y’uko agaruka mu Rwanda.
Ubuyobozi bwa EAP bwabanje kubisabwa uruhushya rwihariye ngo Kevin Kade abashe kujya muri Amerika, ariko bubamenyesha ko kwitabira kimwe muri ibi bitaramo bivuze guhagarika ibindi byose, bityo ahitamo Amerika.
Nyuma gato y’aho ikipe ye ishyikirije ibaruwa EAP, Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yasohoye itangazo ryemeza ko Kevin Kade na Producer Element bongeye kwemezwa nk’abahanzi bazaririmba muri Rwanda Convention USA, nyuma yo kubona Visa ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025.
Ibi byagaragaje ko nubwo Kevin Kade yari akomeje ibiganiro n’abategura MTN Iwacu Muzika Festival, atigeze ahagarika gahunda yo kwitegura kujya ku mugabane wa Amerika.
