Amakuru yo mu mahangaPolitike

Kenya yohereje intumwa nshya  mu gihe cy’umutekano muke i Goma


Perezida wa Kenya, William Ruto, aherutse gushyira mu myanya abahagarariye inyungu za Nairobi mu bihugu bitandukanye byo mu karere ndetse no ku yindi migabane.

Muri abo, hakaba harimo Judy Kiaria Nkumiri, wagenewe kuba Umuyobozi w’Ibiro bya Kenya mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iki cyemezo kigaragaye nk’ikidasanzwe, bitewe n’uko Goma kuva ku wa 27 Mutarama 2025 iri mu maboko y’umutwe w’ihuriro AFC/M23, nyuma yo kwigarurira uyu mujyi itsinze ingabo za Leta (FARDC).

Uretse Nkumiri woherejwe i Goma, Perezida Ruto yagenye Henry Wambuma guhagararira Kenya mu Burundi, Catherine Kirumba Karemu muri Tanzania abandi bakuruza ibiro bya Kenya mu bihugu by’i Burayi no muri Aziya.

Izi mpinduka zerekana ko Kenya iri gushaka kwagura imikoranire ya dipolomasi, by’umwihariko mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho ibibazo by’umutekano bikomeje kuba ihurizo rikomeye ku bihugu bihana imbibi na RDC.

Nairobi isanzwe ifite Ambasaderi muri RDC ukorera i Kinshasa, Eng. Peter Tum, wahawe inshingano muri Mata 2025 ndetse mu kwezi kwa Kanama akabona umwungiriza, Moni Manyange.

Ariko kohereza intumwa nshya i Goma bigaragaza ko Kenya ishaka ijisho rihariye mu burasirazuba bwa Congo, ahari isoko ry’ubukungu rikomeye ariko nanone rikomeje kwibasirwa n’imirwano.

Byongeye kandi, iki gikorwa cyahise gitera impaka:Ese guverinoma ya Kinshasa izemera ko Nkumiri atangira inshingano ze mu mujyi utari mu maboko yayo?

 Ese Nairobi ntishobora gufatwa nk’iri kwemeza mu buryo butaziguye imbaraga z’ihuriro AFC/M23?

Abasesenguzi ba dipolomasi bavuga ko u Rwanda n’u Burundi byakunze kwifashishwa mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC, ariko noneho Kenya iri kugaragaza ubushake bwo kugira ijambo ryayo mu biganiro by’amahoro bikunze kugorana.

Kohereza intumwa i Goma byaba ari uburyo bwo kwitegura ibizakurikiraho, cyane cyane niba amasezerano y’amahoro hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 yazashyirwaho umukono.

Ariko kugeza ubu, biragaragara ko Nkumiri ashobora gutangira inshingano ze ari uko habanje kubaho ubwumvikane bwa dipolomasi hagati ya Nairobi na Kinshasa.

Iki gikorwa cya Perezida Ruto gishyira Kenya hagati y’ibihugu bibiri bifitanye amakimbirane, Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23. Niba intumwa ya Kenya yakwemererwa gukorera mu mujyi wa Goma, byaba intambwe nshya mu mikoranire y’akarere. Ariko kandi, bitanga ishusho ko ikibazo cy’uburasirazuba bwa Congo kidashobora gukemurwa n’igihugu kimwe gusa ahubwo gikeneye uruhare rw’akarere kose.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *