AmakuruAmakuru yo mu mahanga

Kenya: Perezida Ruto yahaye Polisi itegeko kurasa mu kaguru abigaragambya batwika ibikorwa by’abandi


Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko Polisi igomba guhangana n’abigaragambya bashyira mu kaga imitungo y’abandi, ndetse abategeka ko abo izafata basenya cyangwa batwika iby’abandi baraswa mu kaguru aho kubicwa.

Iri tegeko Perezida Ruto yaritangaje ku wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, nk’uburyo bwo guhosha imyigaragambyo imaze iminsi ikaze mu gihugu, izwi nka Saba Saba, aho abaturage baba basaba ko Leta yubahiriza uburenganzira bwabo no kunoza imibereho rusange.

Imyigaragambyo ya Saba Saba ifite amateka akomeye muri Kenya, kuko yatangiye ku itariki ya 7 Nyakanga 1990 ubwo abakozi n’abaharanira demokarasi basohokeye mu mihanda ya Nairobi basaba impinduka mu miyoborere, by’umwihariko kwamagana politiki yo kuyoborwa n’ishyaka rimwe.

Kuva icyo gihe, iyi tariki yabaye umunsi wihariye wo kwibutsa Leta inshingano zo kubahiriza uburenganzira bw’abaturage no gutega amatwi ibyifuzo byabo.

Uyu mwaka, imyigaragambyo yagaragayemo ubukana bukomeye cyane, bijyanye no kumena amaduka no gutwika ibindi bikorwa by’ubucuruzi, ibintu byakomeje kunengwa n’abatari bake.

Perezida Ruto yavuze ko Polisi igomba gutangira kugenza ibintu mu buryo bukomeye, by’umwihariko ku bantu bagaragaye batwika cyangwa basahura ibikorwa by’ubucuruzi.

Yagize ati:

“Umuntu wese uzafatwa ari gutwika umutungo w’undi cyangwa igikorwa cy’ubucuruzi, akwiriye kuraswa mu kaguru akajyanwa kwa muganga, hanyuma akazanagezwa imbere y’ubutabera. Ntimubice, ariko muzabavune amaguru.”

Yavuze ko iki cyemezo kigamije gukumira ibibazo by’ubuhemu byagiye byiyongera muri iyi myigaragambyo, aho bamwe mu baturage bitwaza kwigaragambya bagasahura no gutwika iby’abandi.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya watangaje ko kuva iyi myigaragambyo yatangira, abantu 31 bamaze kuhasiga ubuzima, abarenga 100 barakomereka mu gihe abandi 532 bamaze gutabwa muri yombi.

Polisi ya Kenya yo yagaragaje imibare itandukanye, ivuga ko abamaze guhitanwa n’iyi myigaragambyo ari 11.

Ibi byose byerekana ukuntu ibihe Kenya irimo ari bibi, ndetse bigakomeza gusiga amakenga ku bijyanye n’uruhare rw’inzego z’umutekano mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu no gukumira ubukana bw’iyi myigaragambyo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *