Intara y’Iburasirazuba: 70% by’ubutaka bwangiritse bwasubijwe ubuzima bushya
Intara y’Iburasirazuba izwiho guhora yibasirwa n’amapfa n’isuri, kuri ubu iri gusubirana ubuzima bushya bitewe n’imishinga yo gusazura amashyamba no gutera ibiti bivangwa n’imyaka, bigamije kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) butangaza ko Umushinga TREPA umaze gusazura 70% by’ubutaka bwa hegitari 60.000 wari warangiritse, hakaba haterwa ibiti bivangwa n’imyaka bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kongera umusaruro w’ubuhinzi.
TREPA ni umushinga w’imyaka itandatu watangiye mu 2021, ukaba uteganyijwe kurangira mu 2027. Intego nyamukuru ni ukuvugurura ubutaka bwangiritse, kubukura mu guhangayikishwa n’imihindagurikire y’ibihe no gufasha abaturage kwiteza imbere mu buryo burambye.
Gahunda yo gutera amashyamba n’imbuto ziribwa
Uyu mushinga uteganya gutera ibiti ku buso bwa hegitari zisaga 60.000, gufasha abahinzi basaga 75.000 binyuze mu buhinzi butangiza ibidukikije, gusazura inzuri n’amashyamba ya Leta ashaje, ndetse no gutanga ibiti by’imbuto ziribwa ibihumbi 140 mu gihe cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Ibiti bitandukanye byamaze guterwa birimo Gereveliya (Grevillea Robusta), Imisave (Markhamia Lutea), Sederera (Cedrela Serrata) na Kariyandara (Calliandra Calothyrsus). Ubuyobozi bwa RFA buvuga ko ibi biti bifite akamaro gakomeye mu gufumbira ubutaka, kuyungurura umwuka, gukurura imvura, gutanga ibikomoka ku mashyamba no kurwanya isuri.
Ibikorwa ku byanya bikomye n’ahari imigezi
Umushinga wa TREPA umaze kandi gutera ibiti bya gakondo kuri hegitari 750 ku nkengero z’ibiyaga, imigezi, inzira z’amazi n’imihanda. Urugero ni icyuzi cya Bwere giherereye mu Karere ka Nyagatare, aho hatewe ibiti by’imiharata, iminyinya n’imikuyu mu rwego rwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no kurwanya isuri.
Mu rwego rwo kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Akagera, TREPA imaze gutera ibiti bya gakondo kuri hegitari 400.
Imishinga yunganira TREPA
Uretse TREPA, hari n’umushinga COMBIO ugamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima mu Ntara y’Iburasirazuba, aho umaze gutera ibiti ku nkengero z’imihanda ku burebure bwa kilometero 518, ku nkengero z’imigezi n’ibiyaga kuri hegitari 400 ndetse no gusazura amashyamba ya Leta ashaje kuri hegitari 45,2.
Buri cyanya cy’ubuhinzi gifite ubuso bwa hegitari 400, urugero ni Nyarupfubire Landscape iherereye mu Karere ka Nyagatare aho hatewe ibiti bivangwa n’imyaka hagamijwe kuzamura umusaruro w’ubuhinzi no kurengera ibidukikije.
Kuri ubu, hejuru ya 70% by’ubutaka bwari bwarangiritse bwamaze gusubizwa ubuzima bushya, abaturage bakaba batangiye kubona umusaruro w’ibi bikorwa birimo kugabanya amapfa, kongera umusaruro no kubungabunga ibidukikije.
