AmakuruImyidagaduro

Imyidagaduro: Ubujurire bw’uwishe Mowzey Radio bwanzwe, Nick Cannon yibagirwa amazina y’abana be, ibibazo mu mubano wa Justin Bieber n’imyambarire ya Bianca Censori ikomeje kuvugisha benshi


Uganda: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje igifungo cy’imyaka 12 n’amezi 3 ku wishe Radio

Urukiko rw’Ubujurire muri Uganda rwemeje igihano cy’igifungo cy’imyaka 12 n’amezi 3 ku mugabo Godfrey Wamala uzwi nka Troy, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umuhanzi Mowzey Radio atabigambiriye.

Ni icyemezo cyafashwe n’itsinda ry’abacamanza batatu basanze urukiko rwisumbuye rwari rwasanze ibimenyetso bifatika byemeza uruhare rwa Wamala mu rupfu rw’uyu muhanzi. Wamala yari yajuririye avuga ko hari amakosa yakozwe mu rubanza ndetse ko igihano cye ari gikabije.

Icyakora, urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwe, rusaba ko igihano cyagabanyijwe kuva ku myaka 14 kikagera ku 12 n’amezi 3, gikomeza gushyirwa mu bikorwa hashingiwe ku gihe yari amaze afunze by’agateganyo.

Justin Bieber n’umugore we Hailey mu bibazo bikomeje gukaza umurego

Nyuma y’inkuru zimaze igihe zivuga ku bibazo hagati ya Justin Bieber n’umugore we Hailey Baldwin Bieber, byongeye kwibazwaho nyuma y’uko Hailey agaragaye mu ruhame atambaye impeta y’ubukwe ubwo yari i New York.

Ibi byatumye hibazwa niba aba bombi baba baratandukanye mu ibanga, dore ko byaherukaga kuvugwa ko ubuzima bwo mu mutwe bwa Justin butameze neza, ndetse hari impungenge ku mubano wabo.

Bianca Censori yongeye kuvugisha benshi ku myambarire idasanzwe

Bianca Censori, umugore wa Kanye West, yongeye gutungurana mu myambarire ubwo yagaragaraga i New York yambaye agapira kabonerana, ikabutura ngufi cyane n’inkweto ndende, bituma abafana n’abanyamakuru bavuga ko imyambarire ye igaragara nk’iyambika igice gito cyane.

Ubu buryo yambaye bwatumye bamwe bamusimbuza Kim Kardashian, wahoze ari umugore wa Kanye, bavuga ko Bianca ashaka kugera ku rwego rw’umwimerere wa Kim mu bijyanye n’imyambarire.

Nick Cannon yibagiwe amazina y’abana be 12 mu kiganiro

Umuhanzi, umunyarwenya n’umushyushyarugamba w’icyamamare Nick Cannon yongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko yananiwe kwibuka amazina y’abana be bose mu kiganiro cya The Really Good Podcast.

Bobbi Althoff, umuyobozi w’iki kiganiro, yamusabye kuvuga amazina y’abana be bose uko ari 12. Nick yahise avuga ko atabibuka bose ako kanya, avuga ati: “Ni ho ibintu bitangira kumbera bibi. Urashaka amazina yose 12? Urumva, wowe se ushobora kuvuga ibintu 12 byikurikiranya utazuyaje?”

Nubwo yatangaje ko abazi bose ku mutima, yavuze ko kubivuga uko bikurikirana bihita bimugora, ibintu byateye impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza niba koko abasha kwita kuri buri mwana nk’uko bikwiye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *