Impinduka mu mashuri yisumbuye: Amasomo gutangira saa mbili, guhuza amashami n’ingunga ebyiri
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangaje amavugurura mashya mu mashuri yisumbuye azatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, harimo ko abanyeshuri bazajya batangira amasomo saa mbili zuzuye za mu gitondo (8:00 AM).
Izi mpinduka zitezweho kongera umusaruro w’uburezi, gukemura ikibazo cy’amasaha make yo kwiga n’ubucucike bw’abanyeshuri mu byumba, cyane mu mashuri yigira ku ngunga ebyiri.
Icyatumye habaho impinduka
Dr Mutezigaju Flora, Umuyobozi Mukuru Wungirije muri REB, yavuze ko aya mavugurura ashingiye ku bushakashatsi bwakozwe n’inzego zitandukanye z’uburezi no ku bitekerezo by’abarimu. Abarimu benshi bari baragaragaje ko integanyanyigisho ikomeye cyane, irimo amasomo menshi kandi akarimo ururimi rw’Icyongereza rukiri ku rwego rwo hejuru ku banyeshuri.
Yagize ati:
“Hari ibyo twongeye gusuzuma tukareba niba koko ibyigwa ku rwego rwa Kane, ibyo twateganyaga abanyeshuri babishobora, cyangwa niba bidakwiriye bakabijyanwa mu mwaka ukurikiyeho.”
Gutangira amasomo saa 8:00 no kwiga ku ngunga ebyiri
Mu mashuri akoresha gahunda yo kwiga ku ngunga ebyiri, abanyeshuri bazajya biga mu byiciro bibiri:
- Icyiciro cya mbere kizajya gitangira saa mbili za mu gitondo kugeza saa tanu n’igice (11:40).
- Icyiciro cya kabiri kizatangira saa saba n’icumi (1:10 PM) kugeza saa cumine na mirongo itanu (4:50 PM).
Ibi bigamije kongera igihe cy’amasomo kugira ngo abanyeshuri babone amasaha y’amasomo (periods) ahagije buri cyumweru. Nk’uko Dr Mutezigaju yabivuze:
“Iyo wiga ingunga ebyiri, amasaha menshi ushobora kubona ni 25 ku cyumweru. Ubu tuzagerageza kugera ku masaha 3.5 ku munsi.”
Amashami yahujwe: Siyansi, Indimi n’Ubumenyi bw’abantu
Mu rwego rwo kugabanya umubare munini w’amashami no gukemura ibibazo by’imyigishirize itajyanye neza, amashami menshi yahujwe:
- MCB, PCB, PCM byashyizwe hamwe bikajya mu gice cya Siyansi (Sciences).
- Amashami nka MEG, MCE, MPC, MPG, afite imibare n’ubumenyi bw’isi bwinshi, azajya mu cyiciro cya kabiri cya Siyansi.
- Arts & Humanities izahuza amashami nk’ari afite HGL (History, Geography & Literature) n’andi nk’HELP.
- Indimi (Languages) nazo zizafatwa hamwe, aho abanyeshuri baziga Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili n’Igifaransa.
Inyungu ku burezi
Padiri Mfurayase Jean, Umuyobozi wa Lycée de Kigali, yavuze ko ashyigikiye iyi gahunda, ashimangira ko bizafasha abanyeshuri gutekereza neza no kugira ubumenyi bwagutse mu ndimi.
Yagize ati:
“Buriya kuba umwana adiga imibare hari ikibazo. Ikindi kandi, kuba indimi zose ziri hamwe bizatuma abanyeshuri babasha kumenya neza Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda. Ibi bizoroha no mu bizamini bya Leta.”
REB yavuze ko ibyo byose bizajya bisuzumwa buri myaka 5-8
Nk’uko bisanzwe mu burezi mpuzamahanga, Dr Mutezigaju yasobanuye ko buri nyuma y’imyaka hagati ya 5 na 8, hagenzurwa uko integanyanyigisho ishyirwa mu bikorwa, harebwa niba igikwiye ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’isi, bikaba ari na bwo hashobora kongera kubaho andi mavugurura.


