Impamvu nyamukuru ituma urubyiruko rwinshi rwishora mu biyobyabwenge
umwarimu muri kaminuza ICK Kabgayi akaba n’umushakashatsi mu mitekerereze n’imibanire y’abantu, yagaragaje impamvu zinyuranye nk’ikigare, amakimbirane mu miryango, kuburirwa umwanya, ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe n’icyo gushaka kwinezeza bigira uruhare runini mu gutuma urubyiruko rurenga umurongo rukinjira mu biyobyabwenge.
Imibare igaragaza ikoreshwa ryi biyobyabwenge mu Rwanda
- Inzoga
- Inkuru zivuga ko muri rusange, mu myaka itanu ishize abantu 21.306 bavuwe kubera ibiyobyabwenge.
- Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 13–24, 56.5 % banyoye byibura rimwe mu buzima bwabo, 15.4 % bakoresha inzoga nyinshi mu gihe gito.
- Muri rusange mu bantu bari hagati y’imyaka 18 na 69, ikoreshwa ry’inzoga ryazamutse kuva 41 % mu 2013 kugeza 48 % mu 2022.
- Mu bagize ubushakashatsi bwakorewe mu turere 7, 28.5 % bavuze ko banyoye inzoga mu mezi 30 ashize .
- Itabi na Cannabis
- 5.3 % by’urubyiruko bakoresheje cannabis (urumogi). Mu turere 7, 4.4 % bemeje gukoresha cannabis mu mezi 30 ashize .
- Itabi ryari kuri 10.6 % mu mibare ya Dr. Dusingize . Ubushakashatsi na bwo bwerekanye 8.5 % bakoresha itabi na 2.7 % bakoresha cannabis mu cyumweru kimwe .
- Ibindi biyobyabwenge
- Ibindi byayobyabwenge nka glue, opioids na cocaine byagaragaye ariko ku gipimo cyoroheje (0.1–0.2 %).
Abafite agahinda gakabije (depression), ihungabana (PTSD), cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bakunze gushaka kwihanganira amakuba bifashishije ibiyobyabwenge .
Inzoga nyinshi n’ibindi biyobyabwenge bitera ibyago birimo kanseri, indwara z’umutima, diyabete, n’ibindi.
Urubyiruko rwinshi ruri mu byago kubera ihuriro ry’ibibazo, ibikomere mu mitima, amakimbirane mu miryango, ubusumbane mu buzima bigatuma benshi bahitamo inzoga n’ibiyobyabwenge nk’uburyo bwo kwihanganira ibintu. Gusa, iyi nzira niyo ikunze kubageraho nk’imibabaro mishya.
