AmakuruIkoranabuhanga

Imbuga nkoranyambaga zikomeje guhinduka icyuho mu mutekano w’amakuru


Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kwaguka mu Rwanda, abaturage barasabwa kugira amakenga ku makuru bashyira ku mbuga nkoranyambaga, kuko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ibi byagarutsweho mu nama ya Rwanda Internet Governance Forum (RWIGF), yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga rya murandasi (RICTA).

Umutekano w’amakuru: Inkingi y’iterambere ry’ikoranabuhanga

Robert Ford Nkusi, Perezida wa RWIGF, yagaragaje ko nubwo iterambere mu ikoranabuhanga riri ku rwego rushimishije, hari impungenge zikomeye ku bijyanye n’umutekano w’amakuru y’abakoresha murandasi. Yagize ati: “Abanyafurika benshi duha agaciro ibintu bifatika gusa nyamara iby’ingenzi nk’ubumenyi, ibitekerezo, itumanaho bitagaragarira amaso ntibyitabweho. Ibyo biratudindiza kuko nta makuru dufite, duhugiye mu biri aho gusa turasinziriye mu gihe abandi bakataje mu ikoranabuhanga.”

Ingaruka z’ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga

Mugisha Prince, umukozi mu kigo gishinzwe kurinda umutekano w’ibikorerwa ku ikoranabuhanga akaba n’umunyeshuri muri AUCA, yasabye urubyiruko kugira inshingano n’uruhare mu gucunga umutekano w’amakuru aberekeyeho. Yagize ati: “Nshingiye no ku makuru amaze iminsi acicikana ku rubyiruko rwisanga hamwe na hamwe rwageze muri byo byago kubera ko rwakoresheje nabi iryo koranabuhanga, hari nk’abo RIB igenda igarura bari baragiye gushaka akazi bakisanga mu icuruzwa ry’abantu. Nabwira urubyiruko ko buri wese afite inshingano yo kugira uruhare mu gucunga umutekano we bwite.”

Imibare igaragaza ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda

Raporo ya Digital 2025 igaragaza ko mu Rwanda hari abakoresha murandasi bagera kuri miliyoni 4.93, bangana na 34.2% by’abaturage bose. Muri bo, abagera kuri miliyoni 1.3 ni abakoresha imbuga nkoranyambaga, bangana na 9% by’abaturage bose.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *