Ubuzima

Igipimo cy’imbyaro ku Isi kirimo kugabanuka ku kigereranyo kidasanzwe – LONI iraburira


Raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage ku Isi (UNFPA) igaragaza ko igipimo cy’imbyaro ku isi kirimo kugabanuka ku rugero rutigeze rubaho mbere. Ibi bigaterwa ahanini n’amikoro make y’abaturage n’imibereho igoye aho kuba ibibazo by’uburumbuke.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 14,000 mu bihugu 14 bitandukanye – birimo Afurika y’Epfo, Nigeria, Ubuhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Koreya y’Epfo n’ibindi – bwerekanye ko umuntu umwe kuri batanu atabyara umubare w’abana yifuza. Ibi biterwa ahanini n’ikiguzi cy’ubuzima kiri hejuru, kirimo amafaranga y’ishuri, ubuvuzi, icumbi ndetse n’imibereho rusange.

Mu bihugu byinshi, nk’Ubuhinde na Koreya y’Epfo, ababyeyi bavuze ko kubona amafaranga yo kurera umwana umwe bisaba ubushobozi buhambaye. Mu Bushinwa, Koreya, na Thailand, aho bari barigeze kugira impungenge z’ubwiyongere bukabije bw’abaturage, ubu barashishikariza abantu kongera kubyara, ariko bikagenda bigorana.

Dr. Natalia Kanem, Umuyobozi wa UNFPA, avuga ko ibi ari ikibazo gikomeye kandi isi igomba kwitondera igisubizo izafata. Ati: “Abantu benshi bifuza abana babiri cyangwa barenga, ariko ubushobozi ntibubibemerera. Ibi bigomba kwitabwaho hatabayeho igitutu cyangwa politiki zihutiraho zishobora gutera ibibazo birenze.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *