AmakuruIbidukikije

Byinshi ku mushinga wa miliyari 50 Frw uzubakwa i Kinyinya: Inkomoko y’Umujyi w’ahazaza urambye kandi utekanye


Mu gihe isi yose ihangayikishijwe n’imihindagurikire y’ibihe, u Rwanda rutera intambwe ishimishije mu mishinga igamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, gutuza abantu neza, no guteza imbere imibereho myiza yabo. Umushinga mushya wo kubaka umudugudu wa kijyambere utekanye kandi urambye i Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, ni kimwe mu bigaragaza iyo ntumbero.

Uyu mushinga watangajwe n’Ikigega cy’Igihugu gitera Inkunga Imishinga Irengera Ibidukikije (FONERWA) uzatwara miliyoni 35.1 z’amadolari ya Amerika—ni ukuvuga miliyari zirenga 50 z’Amafaranga y’u Rwanda. Ni igice cy’umushinga mugari wa Green City Kigali (GCK), witezweho guhindura isura y’imijyi nyarwanda, utwaye akayabo ka miliyari 380 Frw mu ishyirwa mu bikorwa ryose.

Uyu mushinga uri mu Murenge wa Kinyinya, aho ibikorwa by’ibanze bizatangirira mu Mudugudu wa Ngaruyinka, utuwe n’ingo 321 zigizwe n’abaturage 1,634. Gusa, birateganyijwe ko uyu mushinga uzageza ubwo uzakira abantu barenga 30,000 mu gihe uzaba wuzuye muri 2029.

Ni umushinga ujyanye n’icyerekezo cy’Igihugu cy’imibereho irambye, idaheza kandi ikomeye ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Biteganyijwe ko mu ngengo y’imari ya Leta ya 2025/2026 hazashyirwamo miliyari 3.8 Frw azakoreshwa mu mishinga y’inyigo, gushushanya inyubako, no gushyiraho uburyo bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Imiterere y’uyu mujyi iteganyijwe igaragaza iterambere ridateza imbere gusa ubukungu, ahubwo rinabungabunga ibidukikije n’imibereho y’abawutuye. Hazubakwa ku butaka bwa hegitari 600 mu midugudu ya Rusenyi, Ngaruyinka, Birembo, Taba, Binunga na Gasharu—hazashyirwa amazu arenga 30,000, harimo ay’ubucuruzi, ayo guturamo n’ayo gukorerwamo imirimo.

Ibizashingirwaho harimo:

  • Ibikoresho birambye bikozwe mu buryo budasaza kandi butangiza ibidukikije
  • Kubika no gukoresha amazi y’imvura n’amasoko y’amazi meza
  • Ingufu zisubira, harimo izikomoka ku zuba n’ubushyuhe
  • Ubwiherero butanga biyogazi, uburyo bwo guteka budakoresha amakara
  • Ifumbire itunganywa mu buryo butangiza ikirere

Hazanubakwa ’Kinyinya Forest Eco-Park’, ahateganyijwe guterwa ibiti no gushyiraho inzira z’abanyamaguru n’iz’amagare, ndetse no gutwara abantu n’ibintu hifashishijwe imodoka rusange zidahumanya ikirere. Izi nyubako zose zizubakwa mu buryo bwinjiza urumuri karemano, bigatuma abantu batagombera gucana amatara ku manywa, bityo bigatuma habaho kuzigama umuriro.

Uyu mushinga witezweho kuba ishusho y’uko imiturire y’imijyi nyarwanda izagenda isa mu gihe kiri imbere. Biteganyijwe ko uzarangira mu mwaka wa 2030, utwaye miliyoni 236,73 z’amayero (miliyari 380 Frw). Leta y’u Rwanda izatanga miliyoni 18,20 z’amayero, izindi miliyoni 218,53 z’amayero zikazaturuka mu bafatanyabikorwa bayo bo mu nzego za Leta n’abikorera.

Ubuyobozi bw’Ikigo cya Green City Kigali Company (GCKC) buvuga ko umushinga uzagira uruhare rukomeye mu guhanga imirimo irenga 16,000, no gufasha abaturage barenga 150,000.

Uru ni urugero rufatika rugaragaza uburyo igihugu gishobora guhuza iterambere n’imibereho myiza, kirengera ibidukikije kandi kidahutaza abatuye. Uyu mushinga wa Kinyinya ushobora kwifashishwa nk’isomo n’isoko y’ubumenyi ku bihugu byinshi bya Afurika birimo gutekereza ku miturire igezweho, itekanye kandi irambye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *