Georgina Rodríguez umugore wa Cristiano Ronaldo ahagaritse filime ye “I Am Georgina” nubwo ya mwinjirizaga akayabo
Georgina Rodríguez, umugore w’umukinnyi w’icyamamare Cristiano Ronaldo, yatangaje ko atazongera gutunganya igice cya kane cya filime mbarankuru ye “I Am Georgina” yacaga kuri Netflix, nubwo ya mwinjirizaga amafaranga menshi. Nubwo iyi filime yari ikunzwe cyane, Georgina yavuze ko kuyitunganya byamusabaga imbaraga nyinshi, kandi ko yahisemo guhagarika uyu mushinga ku gice cya gatatu.
Mu kiganiro yagiranye na Vogue Arabia, Georgina yavuze ko uyu mushinga wari umwe mu y’ingenzi yakoze mu buzima bwe, ariko ko ubu atagifite gahunda yo kuwukomeza. Yagize ati: “Iriya yari kimwe mu bikorwa by’ingenzi nakoraga kinyamwuga kandi kikaba kimwe mu byanejeje. Kari akazi katoroshye kuko kansabaga imbaraga zidasanzwe.”
Filime “I Am Georgina” yerekaga ubuzima bwa Georgina Rodríguez, harimo n’aho abana na Cristiano Ronaldo n’abana babo. Iyi filime yagiye mu myanya y’imbere mu bihugu 46 ku Isi, ikaba yaragize uruhare runini mu kumenyekanisha Georgina ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo atazongera gutunganya igice cya kane, Georgina Rodríguez yakomeje kugaragaza ko afite indi mishinga y’ubucuruzi, harimo n’ivuriro afatanyije na Ronaldo, ndetse n’indi mishinga y’ubucuruzi akora ku giti cye.
Georgina na Cristiano Ronaldo bahuye mu 2016, bafitanye abana babiri, ndetse banita ku bandi bana batatu ba Ronaldo. Mu 2023, bahuye n’agahinda ko kubura umwe mu mpanga zabo ubwo yavukaga.
