‘Gen-Z Comedy’ yiseguye ku bayitabiriye kubera imyitwarire y’umubyinnyi
Ubuyobozi bwa Gen-Z Comedy, rumaze kugira izina mu gutegura ibitaramo bisetsa urubyiruko, bwatangaje ko bwababajwe cyane n’imyitwarire idahwitse y’umubyinnyi umuhanzi Lamah yaserukanye, wagaragaye abyina yambaye imyambaro y’imbere igaragaza imyanya y’umubiri itari ikwiye kwerekanwa imbere y’imbaga.
Ibi byabaye mu gitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa 26 Kamena 2025 mu Mujyi wa Kigali, aho Lamah yari umwe mu bahanzi bashya bahawe rugari ngo berekane impano zabo. Uyu muhanzi, uri mu bazamuka, yaserukanye n’umubyinnyi utunguranye mu myitwarire, by’umwihariko ku isura y’ibi bitaramo bikunze kwitabirwa n’abantu b’ingeri zose.
Mu kiganiro na IGIHE, Fally Merci, utegura Gen-Z Comedy, yavuze ko ibyo uwo mubyinnyi yakoze byabatunguye, ndetse bibatera ipfunwe, by’umwihariko kuko mu bitaramo byabo haza n’ababyeyi bari kumwe n’abana babo.
“Natwe byaradutunguye kandi byatubabaje. Igitaramo cyacu kiba kirimo abantu batandukanye, harimo n’abana bato. Ntibari bakwiye kubona ibyo babonye. Ubu twize isomo, kandi twizeye ko bitazasubira ukundi,” — Fally Merci.
Fally Merci yavuze ko bagiye gushyiraho umurongo ngenderwaho ku bahanzi n’abababyinira, aho bazajya babanza kuganira na bo mbere y’uko bafata urubyiniro, bakabibutsa amahame Gen-Z Comedy igenderaho.
“Ubusanzwe dutanga amahirwe ku bahanzi tukabaha rugari, ariko kuri iyi nshuro twasanze ari ngombwa kujya tubanza kuganira na bo, tukababwira uko tugomba kwitwara imbere y’imbaga,” — yakomeje.
Yavuze ko Lamah ari umuhanzi mushya utari warigeze agaragara kuri urwo rubyiniro mbere, ari nayo mpamvu batakekaga ko ibintu nk’ibyo byashoboka.
“Yari kumwe n’umubyinnyi we ariko ntabwo twari tuzi ibyo bari bukore. Nta kindi gihe twari twaramubonanye ibikorwa nk’ibi, twari tumuha amahirwe nk’abandi,” — Fally Merci.
Ubuyobozi bwa Gen-Z Comedy bwasezeranyije abakunzi babo ko ibi bitazasubira ukundi, ndetse busaba imbabazi abari bagize icyo bangirijwe n’ibyo babonye.
“Dusabye imbabazi buri wese waba yarababajwe n’icyo gice cy’igitaramo. Ibi byatubereye isomo rikomeye, twize byinshi kandi tuzabikuramo ingamba zihamye.”
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abanyarwenya b’inararibonye barimo Muhinde, Pilote, Clement, MC Kandii, Musa, Lucky Baby na Keppa, aho basusurukije imbaga yari yitabiriye. Umuhanzi mukuru w’umunsi yari Ish Kevin, mu gihe umuhanzi Igor Mabano yari umutumirwa w’icyubahiro.



