Element EleéeH ari muri Tanzania mu bikorwa bya muzika, birimo kurangiza indirimbo ye na Marioo
Nyuma y’iminsi mike ishize avuye mu Rwanda, umuhanzi n’umutetsi w’indirimbo Element EleéeH ubu ari kubarizwa muri Tanzania, aho ari kurangiza umushinga w’indirimbo ye nshya yise “Jozi” yakoranye n’umuririmbyi w’icyamamare muri icyo gihugu, Marioo.
Ni indirimbo iri kuri album nshya ya Marioo yitwa Godson, iriho n’abandi bahanzi bakomeye barimo Bien wo muri Sauti Sol, Patoranking, King Promise na Joshua Baraka.
Amakuru agera ku banyamakuru avuga ko Element atari yagiye gusa gufata amashusho y’iyo ndirimbo, ahubwo afite n’indi mishinga ya muzika ateganya gukorera muri Tanzania, harimo n’ubufatanye bushya n’abandi bahanzi b’icyo gihugu.
Element ateganya gusohora indirimbo nshya yise “Maaso”, biteganyijwe ko izatangira kwamamazwa muri Tanzania mbere y’uko ikorwa ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba. Uyu muhanzi avuga ko ari imwe mu ndirimbo yizeye cyane, ikaba ifite injyana izaba ihuza ubumenyi bwe mu gutunganya umuziki n’ubuhanga bwe mu kuririmba.
Yagize ati: “Ibi ni bimwe mu bihe byiza ndimo kunyuramo. Ntabwo ari ugukorana n’abahanzi bo hanze gusa, ahubwo ni uburyo bwo kwagura amahirwe yo kugaragaza impano yanjye ku rwego mpuzamahanga.”
Uko Element yageze ku rwego ariho ubu
Element EleéeH yatangiye umuziki afite inzozi zo kuba umuhanzi w’umwuga, ariko urugendo rwe ntirwabaye rworoshye. Yigeze gutenguhwa n’uwamukoreye indirimbo ye ya mbere, watumye itasohoka uko byari biteganyijwe. Icyo gihe yahisemo gufata icyemezo cyo kwiga uburyo bwo gutunganya umuziki kugira ngo azijye yikorera wenyine.
Uyu munsi, ni umwe mu batunganya indirimbo (producers) bakomeye mu Rwanda, bazwiho gukora umuziki ufite ireme, ndetse akaba yaranagize uruhare mu kubaka izina ry’abahanzi benshi bo mu Rwanda.
Urugendo rwa muzika ruri gutera imbere
Guhera mu 2022, Element yinjiye ku mugaragaro mu muziki nk’umuhanzi, anyura mu ndirimbo nka “Kashe”, “Fou de Toi”, “Milele”, “Sikosa” (yahuriyemo na The Ben na Kevin Kade) ndetse na “Tombe” aheruka gusohora mu minsi mike ishize.
Ubu ibikorwa bye muri Tanzania bigaragara nk’intangiriro y’urugendo rushya rwo kwagura izina rye ku rwego rwa Afurika. Byitezwe ko indirimbo “Jozi” azasohorana na Marioo izamufasha gukomeza kwinjira ku isoko rya muzika yo mu karere.
