Donald Trump yashyize hanze telefone nshya ya “T1” n’umuyoboro w’itumanaho wa Trump Mobile
Washington, USA – Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, yatangije telefoni nshya igezweho yise T1 Phone, ndetse n’umuyoboro mushya wa telefoni uzwi nka Trump Mobile, mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye mu ikoranabuhanga.
Iyi telefoni ndetse n’uyu muyoboro wa telefoni ni bimwe mu bikorwa biri gukorwa n’umuryango wa Trump, bikaba byatangajwe ko byose bizajya bikorerwa imbere muri Amerika, mu rwego rwo kwirinda gukoresha ibikoresho biva hanze.
Trump Mobile yaje ifite ipaki yihariye yitwa “The 47 Plan”, aho umuntu azajya yishyura $47.45 ku kwezi, akabasha guhamagara, kohereza ubutumwa no gukoresha internet. Byongeyeho, iyi paki izajya inatuma umuntu abona:
- Ubufasha bwihuse mu muhanda
- Serivisi z’ubuzima amasaha 24/7
Umuyoboro wa Trump Mobile uvugwaho kuba ufite ubushobozi buhura n’ubwa sosiyete zikomeye z’itumanaho nka Mint Mobile, Metro na US Mobile, ndetse uzajya ukoreshwa no muri telefoni zisanzwe.
Telefoni nshya ya Trump, T1 Phone, izajya igurwa ku giciro cya $499. Irimo igishushanyo cy’umwihariko gifite ibara rya zahabu, n’ikirango cya “T1” gishushanyijeho ibendera rya Amerika ku gice cy’inyuma.
Ibyo T1 Phone izaba ifite:
- RAM: 12GB
- Ububiko bw’imbere: 256GB
- Bateri: 5000mAh
- Kamera inyuma: Triple camera (isanzwe nka za iPhone Pro)
- Android 15
- Ecran: 6.78″ OLED, 120Hz
- Umwobo wa ecouteur (3.5mm headphone jack)
