Abakanyujijeho muri ruhago y’u Rwanda n’iya Uganda bagiye kongera guhatana nyuma y’imyaka 9
Nyuma y’imyaka icyenda batakinnye, abahoze bakinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi bagiye kongera guhura n’abahoze bakinira ikipe y’igihugu ya Uganda mu mukino wa gicuti uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 21 Kamena 2025.
Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa yine za mu gitondo, aho uzaba ufunguye ku bafana bose bazawureba ku buntu.
Icyo gikorwa cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abakinnyi bahoze bakinira Amavubi (FAPA), rigamije gushimangira umubano w’imikino n’ubucuti hagati ya Uganda n’u Rwanda.
“Umupira uhuza abantu kurusha ibindi” – Murangwa Eugène
Perezida wa FAPA, Eric Murangwa Eugène, yavuze ko uyu mukino ari ibirori by’ubusabane, umubano n’ubuhanga bwo guconga ruhago.
Yagize ati:
“Ni ishema kwakira abavandimwe bacu b’Abanya-Uganda. Uyu ni umukino uzarangwa n’ibyishimo n’ubusabane, ariko by’umwihariko uzatwereka imbaraga z’umupira w’amaguru mu guhuza abantu no kubaka ubumwe burambye.”
Umukino wa nyuma wahuza aba bakinnyi bombi wabaye mu myaka icyenda ishize. Muri uwo mukino, u Rwanda rwatsinze Uganda ibitego 5-3.
Uyu mukino utegerejwe na benshi uzaba ari amahirwe yo kongera kwibuka no kwishimira impano n’ubwitange byaranze aba bakinnyi bakanyujijeho, banagize uruhare rukomeye mu mateka ya ruhago mu karere.



