Diamond Platnumz yavuze ku ibyishimo yatewe no guhura bwa mbere na se umubyara
Umuhanzi ukunzwe cyane muri Tanzania no mu karere, Naseeb Abdul Juma uzwi cyane ku izina rya Diamond Platnumz, yagarutse ku bihe byihariye byamuhinduye ubuzima ubwo yamenyaga ukuri ku se umubyara, nyuma y’imyaka myinshi akurira azi ko undi mugabo ari we mubyeyi we w’amaraso.
Diamond yasobanuye ko amakuru y’ukuri yayamenye abifashijwemo na nyinawabo, mu gihe yari akurira mu rugo rwa nyina, Mama Dangote, wamurereye hamwe n’umugabo witwaga Mzee Abdul wari waramubwiye ko ari se.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Angela Yee kuri gahunda Way Up tariki ya 6 Kanama 2025, Diamond yavuze ko kuba nyirakuru (mama wa Mzee Abdul) ataramugaragarizaga urukundo nk’urw’umwuzukuru byamushyize mu bibazo byo gushaka kumenya inkomoko ye nyayo.
“Buri gihe iyo uwo mukecuru yazaga, sinigeze numva anyishimiye. Nageragezaga kumwegera ariko nkumva ntahawe ikaze. Natekerezaga ko ari uburyo bwe bwo kwitwara, ariko nyuma naje gusobanukirwa ko bishoboka ko yari azi ko ntari umwuzukuru we,” ni ko Diamond yasobanuye.
Yavuze ko umunsi umwe, nyinawabo yamusanganye mu rugo aganira, amubaza ku byerekeye papa we. Nyuma y’ikiganiro kigufi, yamubwiye mu ibanga ko se umubyara ari Salum Idi Nyange, amusaba kutabibwira nyina.
Nyuma y’iminsi mike, uwo nyinawabo yamujyanye kumwereka aho se akorera mu isoko. Diamond yibuka uko bahoberanye bwa mbere, se akamuha amafaranga n’umuceri, ibintu byamusigiye urugwiro rudasanzwe.
“Nahise ntangira kujya kumusura buri munsi. Numvaga nishimye cyane kubona umuntu mubyara kandi twahuye tukumva turahuye neza,” yibuka.
Diamond yavuze ko se na nyina batandukanye akiri uruhinja, bituma akurira atazi ukuri. Icyo gihe nyina yashakanye na Mzee Abdul, ari na we yamwitaga se kugeza amenye iby’ukuri.
Ku bijyanye n’abana be, Diamond yemeye ko atazi umubare nyawo, asobanura ko hari n’abamubwira ko ari abe ariko bikaba bishoboka ko atari byo. Yongeyeho ko nubwo atakiri mu rukundo n’ababyeyi b’abana be, akomeza kugirana na bo umubano mwiza.
