CHUK yabonye imashini ya ‘Ultrasound’ igezweho izafasha gusuzuma ibibazo by’umwana uri mu nda hakiri kare
Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) byatangiye gukoresha imashini nshya ya ‘Ultrasound’ yo mu bwoko bugezweho, ifite ubushobozi bwo gusuzuma hakiri kare ibibazo by’umwana uri mu nda ndetse n’imyanya myibarukiro y’abagore.
Iyi mashini yahawe CHUK n’Ihuriro ry’abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’abagore mu Rwanda, RSOG, mu rwego rwo kongera ubuziranenge bwa serivisi z’ubuvuzi zitangwa mu gihugu, no gufasha mu guhugura abaganga bakiri kwiga.
RSOG yatangiye ibikorwa byayo mu 2012, ihuriza hamwe abaganga bafite ubuhanga mu kuvura indwara z’abagore n’ababyeyi, kugira ngo barusheho kungurana ubumenyi no guteza imbere serivisi z’ubuzima. Mu byo bashyize imbere harimo no gushakira ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma abarwayi, kuko ubuhanga bwonyine butabasha gukemura ibibazo byose mu gihe nta bikoresho bihari.
Dr Mivumbi Ndicunguye uyobora RSOG, yavuze ko bahisemo guha iyi mashini ibitaro bya CHUK kubera ko ari bimwe mu bitaro byigishirizwamo abaganga bagomba kuba inzobere mu buvuzi bw’abagore. Yagize ati:
“Twabonye ko CHUK nk’ibitaro bifasha kwigisha abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’abagore bikwiye kugira imashini igezweho nk’iyi, izabafasha kwiga neza ariko kandi no kugera ku ntego yacu yo kugira abaganga benshi b’inzobere bashobora kwita ku barwayi.”
Iyi mashini ya ‘Ultrasound’ yo mu bwoko bwa ‘Voluson’ ifite ikoranabuhanga rihanitse rishingiye ku bwenge bw’ubukorano (AI), ikaba ishobora kugaragaza ishusho y’umwana uri mu nda kuva inda ikimara guterwa, mu gihe cy’amezi atatu ya mbere (trimester ya mbere). Ibi bikorwa hifashishijwe amashusho ya 3D na 4D, bituma ibibazo bimwe na bimwe by’iterambere ry’umwana bikubonerwa ibisubizo hakiri kare.
Dr Mpunga Tharcisse, Umuyobozi Mukuru wa CHUK, yavuze ko imashini bari basanganywe zari zifite ubushobozi buke, ku buryo hari indwara z’umwana utaravuka zamenyekanaga inda imaze gukura cyane cyangwa se umwana amaze kuvuka, bikaba byaratumaga hari ubwo bigira ingaruka ku buzima bwe cyangwa ku buzima bw’umubyeyi.
Ati:
“Iyi mashini izadufasha cyane ku babyeyi bafite indwara zidakira nka diyabete, kuko ni bo bakunze kugira ibyago byo kubyara abana bafite ibibazo birimo ubumuga. Hari n’indwara ziterwa n’uturemangingo kuva umuntu akiri igihinja, n’iyo tutabibonye hakiri kare umwana ashobora kuvukana ubumuga. Ariko tubimenye kare hari ibyo dushobora kuvura, ibikomeye cyane tukagira inama umubyeyi yo guhagarika inda.”
Kugeza ubu CHUK ni byo bibaye ibitaro bya mbere bya leta mu Rwanda bifite ultrasound ifite ubushobozi nk’ubu. Izajya ikoreshwa cyane cyane ku babyeyi bafite indwara zidakira cyangwa abagaragaza ibindi bibazo mu myanya myibarukiro.
Ibi byose bijyanye n’amasezerano yasinywe muri Mata 2024 hagati ya RSOG na Minisiteri y’Ubuzima, agamije kongera umubare w’inzobere mu kuvura indwara z’abagore, hagamijwe kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara. U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya izi mpfu zikagera nibura ku 126 ku babyeyi ibihumbi 100 babyaye, ndetse byaba byiza zikamanuka zikagera kuri 70 mu 2030.
