AmakuruSiporo

Bayisenge Emery ashobora kwerekeza muri Rayon Sports, ikipe ikomeje kwiyubaka


Rayon Sports, imwe mu makipe akomeye mu Rwanda, ikomeje gahunda yo gushimangira urwego rw’aba myugariro bayo mbere y’uko umwaka w’imikino utaha utangira. Amakuru yizewe ava mu bantu b’imbere muri iyi kipe, aravuga ko Bayisenge Emery, wakiniraga Gasogi United mu mwaka ushize, ari umwe mu bari mu biganiro na Rayon Sports.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, aherutse gutangaza ko bakiri mu rugendo rwo gushaka abakinnyi batatu bashya, barimo by’umwihariko myugariro ushobora gufasha mu kubaka umutekano ku izamu ryabo. Kugeza ubu, Bayisenge ni we ukomeje kuvugwa cyane mu izina ry’abo bakinnyi bashobora kongerwa mu ikipe.

Ubajijwe n’itangazamakuru iby’aya makuru, Bayisenge Emery yabaye nk’udashaka kugira byinshi atangaza, maze agira ati:

“Nta wamenya (aseka). Njye ndi umukinnyi ukora akazi aho bibaye ngombwa hose.”

Bayisenge ni umwe mu bakinnyi bafite uburambe bwihariye mu mupira w’amaguru. Yambaye umwenda w’amakipe atandukanye mu Rwanda nka APR FC, AS Kigali ndetse na Gasogi United. Hanze y’igihugu, yamaze igihe akinira KAC de Kénitra yo muri Maroc, USM Alger muri Algeria, ndetse na Gor Mahia yo muri Kenya.

Rayon Sports kandi ntiri mu biganiro na Bayisenge gusa, kuko bivugwa ko na Ntarindwa Aimable wavuye muri Mukura VS, Harerimana Abdulaziz usoje amasezerano muri Gasogi United ndetse na Bigirimana Abedi umaze igihe ategerejwe, bashobora kongerwa ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe yifuza.

Kugeza ubu, mu igura n’igurishwa ry’iyi mpeshyi, Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi batandatu barimo Musore Prince, Rushema Chris, Tambwe Gloire, Mohamed Chelly, umunyezamu Drissa Kouyaté na rutahizamu Chadrak Bingi Bello.

Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje gutegereza kureba niba aya makuru azarangira ashyizwe mu bikorwa, cyane ko ikipe yabo ihanzwe amaso ngo irebe uko izitwara mu marushanwa ataha.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *