AmakuruAmakuru yo mu mahanga

Burundi: Icyizere cy’impinduka cyangwa gukomeza imigenzo?


Mu gihe u Burundi bwitegura amatora y’abadepite n’abajyanama b’amakomine ateganyijwe ku wa 5 Kamena 2025, ibibazo by’umutekano muke, ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ihonyorwa ry’ubwisanzure bwa politiki bikomeje kuba ingorabahizi mu gihugu. Nubwo ibikorwa byo kwiyamamaza byatangijwe ku mugaragaro ku wa 9 Gicurasi i Gitega, abasesenguzi bagaragaza impungenge ku mikorere y’aya matora.

Amatora ya 2025 azaba mu buryo bwa poroposiyo, aho inteko ishinga amategeko igizwe n’abadepite 100 batorwa mu buryo butaziguye, hakiyongeraho abandi bashyirwaho kugira ngo hubahirizwe ihame ry’uburinganire hagati y’amoko (60% Abahutu, 40% Abatutsi) n’ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore (30% abagore). Abasenateri bazatorwa ku wa 23 Nyakanga, naho amatora y’abayobozi b’imidugudu azaba ku wa 25 Kanama 2025.

Umugambwe uri ku butegetsi, CNDD-FDD, watangije ibikorwa byo kwiyamamaza ku mugaragaro i Gitega, aho Perezida Evariste Ndayishimiye yasabye abakandida kwirinda amacakubiri no gushyira imbere imigambi ifatika. Uyu mugambwe umaze imyaka 20 ku butegetsi, ukomeje kugira uruhare runini mu miyoborere y’igihugu, ariho anengwa gukoresha inzego nk’Imbonerakure mu guhohotera abatavuga rumwe na wo.

Umugambwe CNL, uyobowe na Nestor Girukwishaka, umaze igihe uhanganye n’imbogamizi zirimo kwirukanwa kw’abayobozi bawo no kubuzwa kwitabira amatora. Ibi byateye impungenge ku bwisanzure bwa politiki mu gihugu . Uprona, nawo, ukomeje kugaragaza ko ushishikajwe no kugarura ubumwe bw’Abarundi n’amahoro arambye, ariko uhanganye n’ibibazo by’ubukene n’ibura ry’ibikoresho by’ibanze.

Amnesty International na Human Rights Watch bagaragaje impungenge ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, irimo itotezwa ry’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Ibi bikorwa bikomeje gushyira mu kaga ubwisanzure bwa politiki n’uburenganzira bwa muntu mu gihe cy’amatora.

Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza bikomeje, haribazwa niba aya matora azazana impinduka mu miyoborere y’igihugu cyangwa niba azaba uburyo bwo gukomeza imigenzo isanzwe. Abaturage n’abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi barasabwa gukomeza gukurikirana aya matora no gusaba ko habaho ubwubahane, ubwisanzure n’ubutabera mu gihugu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *