Basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza nk’abo basimbuye
Kuwa Mbere tariki ya 18 Kanama 2025, itsinda rya kabiri ry’Ingabo z’u Rwanda riri mu butumwa bw’amahoro bwa LONI muri Sudani y’Epfo (Rwanbatt-2), ryageze i Malakal, mu Ntara ya Upper Nile, aho ryaje gusimbura bagenzi babo bari bamaze igihe bahakorera.
Ubutumwa bwo gusimburana bwatangiwe mu muhango wabereye ku cyicaro cy’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro (UNMISS), witabiriwe na Maj Gen Nakul B. Rayamajhi, wari uhagarariye ubuyobozi bwa LONI muri ako gace.
Nyuma yo kwakira abaje gusimbura, yakiriye na raporo y’imirimo yari ishinzwe Rwanbatt-1 yagejejweho na Lt Col Robert Rwagihungu, uyoboye itsinda rishya ry’u Rwanda. Iyo raporo yasobanuraga ibyo abasirikare b’u Rwanda biteguye gukora mu kurinda abasivile no kubungabunga umutekano.
Maj Gen Nakul yashimiye abasoje ubutumwa ku bushake n’ubunyamwuga bagaragaje mu gihe cyose bamaze muri Sudani y’Epfo. Yabibukije ko uruhare rwabo mu kubaka amahoro rufite agaciro gakomeye, kuko rufasha abaturage b’iki gihugu kugarura ituze nyuma y’imyaka y’intambara n’amakimbirane.
Yasabye kandi abinjira mu nshingano gukomeza gukorera mu kinyabupfura, bagashyira imbere kurinda ubuzima bw’abasivile, gufasha ibikorwa by’ubutabazi no kwitanga mu bikorwa bigamije amahoro arambye.
Yagize ati: “Imyitwarire yanyu, uko mukorana n’abaturage ndetse n’uko mushyira mu bikorwa inshingano zanyu, bizerekana isura y’Ingabo z’u Rwanda n’iya LONI muri rusange.”
Ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo bumaze kugira izina rikomeye mu kubungabunga amahoro no gufasha abaturage mu bikorwa by’iterambere n’ubutabazi. Rwanbatt-2 ikomeje iyo nshingano, ishingiye ku ndangagaciro za RDF zo kurangwa n’ubwitange, ubunyamwuga n’ubufatanye, mu kurinda ubuzima n’umutekano w’abaturage ba Sudani y’Epfo
