ImikinoImyidagaduro

APR WBBC yongeye kwigaragaza


Imikino ya kamarampaka ya shampiyona ya Basketball mu bagore irashyushye, aho kuri uyu wa Gatanu ikipe ya APR Women Basketball Club yongeye kwiyubaka itsinda Kepler WBBC amanota 77 kuri 71. Iyi ntsinzi yabaye nk’umwuka mushya kuri APR, nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ibanza.

Uyu wari umukino wa gatatu mu mikino itanu igomba gukinwa, aho ikipe ibasha gutsinda imikino itatu mbere y’indi ari yo ihita igera ku mukino wa nyuma. Kepler WBBC yari isigaje umukino umwe gusa ngo igere ku rwego rwa nyuma, ariko APR yagaragaje ubushake budasanzwe bwo kwanga gusezererwa hakiri kare.

APR WBBC yigaruriye uduce dutatu twa mbere tw’umukino, yitwara neza mu gucunga imipira no kugarira, mu gihe Kepler BBC yagaragaje imbaraga mu gace ka nyuma, ikarusha APR ku manota 20 kuri 18. Ariko byabaye iby’ubusa kuko umukino warangiye APR iyoboye ku kinyuranyo cy’amanota atandatu (77-71).

Umutoza wa APR WBBC, Munyankindi Olivier, yavuze ko iyi ntsinzi yabagaruriye icyizere: “Twari dufite igitutu gikomeye nyuma yo gutsindwa kabiri, ariko abakobwa banjye bitanze uko bashoboye. Uyu mukino utwibukije ko tugifite amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.”

Umunyamerikakazi Young Desi-Rae Yvonne wa Kepler yongeye kwigaragaza nk’intwaro ikomeye, atsinda amanota 27 wenyine, ariko ntibihagije ngo ikipe ye igaruke mu mukino. Ku ruhande rwa APR, kapiteni Josiane Uwera yashimangiye ko gutsinda uyu mukino byabahaye icyizere cyo gukomeza.

Ati: “Ntabwo twigeze dutakaza icyizere nubwo twari inyuma. Iyi ntsinzi ni isomo ry’uko tugomba guharanira buri mukino kugeza ku munota wa nyuma.”

Umukino wa kane uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025 kuri Petit Stade i Remera. Uyu mukino uzaba ari ingenzi cyane, kuko uzafasha APR kwishyura imikino yose cyangwa ukemeza burundu ko Kepler ariyo igera ku mukino wa nyuma, aho REG WBBC yamaze kwicara iteze umwanya nyuma yo gusezerera The Hoops Rwanda iyitsinze imikino itatu ku busa.

Abakunzi ba Basketball mu Rwanda bategereje amatsiko menshi kureba niba APR WBBC ikomeza urugendo rwo kwiyubaka, cyangwa niba Kepler izahita ikatira itike ya nyuma ikazahura na REG WBBC.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *