Abakobwa bageze ku isonga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ariko baracyasabwa gushyigikirwa mu mashuri makuru
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere uburezi budaheza, imibare ya vuba igaragaza ko abakobwa bari ku isonga mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Ariko kandi, igipimo cy’abakobwa bakomeza mu mashuri makuru na za kaminuza kiracyari hasi ugereranyije n’abahungu, bikaba bisaba ingamba zihamye zo gukomeza kubashyigikira.
Raporo ya EICV7 yerekana ko mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, abakobwa biga mu mashuri abanza bari 94%, mu gihe abahungu bari 92%. Mu mashuri yisumbuye, abakobwa bari 59.3% naho abahungu 40.7%, bigaragaza ko abakobwa bari ku isonga muri iki cyiciro.
Nubwo abakobwa bari ku isonga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, igipimo cyabo mu mashuri makuru na kaminuza kiracyari hasi. Raporo ya MINEDUC igaragaza ko mu mashuri makuru, abakobwa bari 36% mu gihe abahungu bari 64%. Ibi byerekana ko hakiri icyuho mu rugendo rw’uburezi bw’abakobwa bageze ku rwego rwo hejuru.
Hari icyizere gishingiye ku mibare yerekana ko abakobwa batangiye kwitabira amasomo ya siyansi. Mu mashuri yisumbuye, abakobwa biga siyansi bari 40.1% mu gihe abahungu bari 33.1%, bigaragaza ko abakobwa batangiye kwinjira mu masomo yatekerezwaga ko agenewe abahungu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko hakenewe imbaraga nyinshi mu guteza imbere uburezi bw’abakobwa, cyane cyane mu mashuri makuru na kaminuza. Yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’ababyeyi, abarezi, n’abafatanyabikorwa mu burezi kugira ngo abakobwa bashishikarizwe gukomeza amashuri kugeza ku rwego rwo hejuru.
