Yampano Yihanangirije Abavuga ko Bafite Amashusho ye y’Urukozasoni: “Nimuyasakaza, Muzabihanirwa n’Amategeko”
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko afite amatsiko yo kubona ayo mashusho, ariko anatanga gasopo ku bayafite, abibutsa ko kuyasakaza ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Mu kiganiro yagiranye na Yago TV Show, Yampano yavuze ko hari abantu batamwifuriza ibyiza, bashobora no kumutega camera cyangwa gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukora amashusho y’ibinyoma. Yagize ati:
“Tubana n’abacanshuro bagatuma ubuzima bwacu bujya mu kangaratete […] abo ni abantu bashobora kukwegera mukabana ariko yabona gato ko kugira ngo abeho, ugasanga yemeye kurimbura ubuzima bwawe.”
Yampano yibukije ko amategeko y’u Rwanda ahana ibikorwa nk’ibi. Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, mu ngingo ya 34, rivuga ko umuntu wese utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2,000,000Frw).
Yampano yasoje avuga ko nubwo ayo mashusho yaba yasohotse, abayafite bakwiye kwibuka ko hari itegeko rihana uwayasakaza, ati:
“Wowe kuvuga ko ufite amashusho y’urukozasoni yanjye […] sinumva ukuntu waba uyafite. Ubwo se uyafite nka nde? Gufata amashusho nk’ayo y’umuntu ukayasakaza hanze ni icyaha gihanwa.”
Yampano yasabye abavuga ko bafite ayo mashusho kumwereka ayo mashusho, kugira ngo amenye ibiri gukorwa n’abo bantu.
Ibi byabaye mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaburiye abakoresha imbuga nkoranyambaga bagatangaza amashusho y’urukozasoni, ko bazabihanirwa kuko hari itegeko ribihana kandi ko aba yatandukiriye umuco nyarwanda.
Yampano yibukije ko amategeko y’u Rwanda ahana ibikorwa nk’ibi, kandi ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’urukozasoni, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (Frw 100,000) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (Frw 300,000).
Yampano yasoje asaba abantu bose kubahiriza amategeko no kwirinda ibikorwa bishobora kubangamira abandi, cyane cyane mu bijyanye no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.
