Waba uri kurambirwa mu rukundo? Dore ibimenyetso n’icyo wakora
Ese wigeze wumva umujinya cyangwa agaceceka kenshi iyo uri kumwe n’umukunzi wawe? Wigeze gutaha uvuye ku kazi ukumva nta cyishimo, ndetse waba warahindutse umuntu udashishikazwa no gukora ibintu byatuma mukomeza kuryoherwa n’urukundo? Niba igihe utekereje ku hazaza uhita ubona ko nta gihinduka, ushobora kuba uri guhura n’ibimenyetso bya kurambirwa mu rukundo — relationship burnout.
Ibi ntibivugwa kenshi, ariko abantu benshi babibamo buri munsi, ndetse na bamwe mu bashakanye cyangwa abakundana bamaranye igihe barimo.
Kurambirwa mu rukundo ni iki?
Ni uko wumva umunaniro, uhangayitse, ushobora no kutakigira ibyishimo mu byo mwari musanzwe mukora muri kumwe. Ukumva ibintu byose bisigaye bisa, nta gishya, nta mwuka mwiza. Nk’uko Dr. Rachel Needle, umuganga w’indwara zo mu mutwe abivuga: “Ni igihe umubano usaba byinshi kurusha ibyo uwugize babasha gutanga.”
Iki kibazo gishobora no kugira ingaruka ku mibanire y’imibonano mpuzabitsina, nk’uko Eva Dillon, umuganga wo mu Mujyi wa New York, abivuga: “Iyo umwe cyangwa bombi bafite umunaniro wo mu mutwe, bituma habaho gukurura ibihe byo kwitandukanya, gucika intege mu mibonano n’ukutagirana ubusabane.”
Ibitera kurambirwa mu rukundo
- Umwe mu bashakanye asigaye akora byinshi byo mu rugo wenyine
- Umuhangayiko ukabije ku kazi
- Ibibazo mu muryango (ababyeyi, inshuti, abana)
- Kubura udushya mu mubano
- Kwibona nk’abatagikundana cyangwa badafite icyerekezo kimwe
Ariko kandi, ntabwo bikemurwa no kwitotomba gusa. Hari icyizere — kandi hari n’ibyo ushobora gukora.
Dore uko wakwivana muri relationship burnout
🟡 Emera ikibazo: Tera intambwe uvuge uti “Ndumva hari ikitagenda neza.” Wibande ku byo wumva, utagaya cyangwa ngo ushinje uwo mukundana.
🟡 Iyemeze uruhare rwawe: Si ibintu byose biba ari ikosa ry’undi. Gerageza kwibaza uruhare rwawe mu bibazo mufite. Hari igihe kuba uri kure, kutita ku rugo cyangwa kutita ku byifuzo by’undi nabyo bibigiramo uruhare.
🟡 Ganira uko byifashe: Ntimukazategereze igihe ibintu bizaba bibi cyane ngo mutangire kubiganiraho. Mujye mugenera igihe cyo kuganira ku mubano, buri cyumweru, kabone n’ubwo yaba iminota 15 gusa.
🟡 Kora ibintu bishya muri kumwe: Niba mwaramenyereye ibintu bimwe, jya gutemberana, mukine umukino mushya, mutekere indyo nshya, cyangwa murebe filime mutigeze mureba mbere. Gushyira telefoni kure yanyu, mukaganira cyangwa mukaseka, nabyo birafasha.
🟡 Itaho nawe ubwawe: Niba utumva amahoro mu buzima bwawe bwite, uzananirwa no kuyashyira mu mubano. Shaka ibyo ukora bikugirira akamaro wowe ubwawe: yoga, siporo, gusoma, gusenga cyangwa kwitekerezaho.
🟡 Shaka ubufasha: Hari igihe byaba ngombwa kwegera umuganga w’inzobere mu mibanire, kugira ngo abafashe gusubiza umwuka mwiza mu rukundo rwanyu. Gufashwa mbere y’uko ibintu bijya ahabi cyane, ni bwo buryo bwiza bwo kwirinda gutandukana cyangwa kwicana mu mutima.
Kurambirwa mu rukundo si iherezo ry’urukundo. Ahubwo ni ikimenyetso ko hari ibikwiye kuvugururwa. Urukundo rukeneye kwitabwaho, kuruhurwa no kongera kubakwa — igihe cyose mufite ubushake bwo gukora urugendo murikumwe.
Waba warigeze kwibona muri ibi bimenyetso? Sobanukirwa neza, wivure, kandi usubirane icyizere cy’urukundo.
