AmakuruAmakuru yo mu mahangaUncategorized

Vatican yitegura kwakira abanyamuryango ba LGBTQ+ mu gikorwa cya yubile ya 2025


Mu gihe Kiliziya Gatolika ku Isi iri mu mwaka w’impuhwe uzwi nka Yubile, ubuyobozi bwa Vatican bwatangaje ko buzafungurira amarembo abanyamuryango ba LGBTQ+ mu birori byihariye bizabera i Roma muri Nzeri 2025.

Ni ubwa mbere mu mateka y’iyi Kiliziya iyi Yubile, iba buri myaka 25, izahurirwamo n’abaryamana bahuje ibitsina n’abihinduje imiterere, bazaba baturutse mu bihugu birenga 30.

Umuryango La Tenda di Gionata wo mu Butaliyani, usanzwe uharanira uburenganzira bwa LGBTQ+, ni wo wateguye uru rugendo ruzamara iminsi itatu, rugatangira ku wa 5 Nzeri 2025. Biteganyijwe ko abarenga 1000 bazitabira, basangire amasengesho, basure Bazilika ya Mutagatifu Petero, kandi bakorere hamwe umuhango wo kwinjira mu muryango udasanzwe usanzwe ufungurwa gusa mu mwaka wa Yubile.

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika bwavuze ko uru rugendo ruzasozwa ku wa 7 Nzeri 2025 n’isengesho riyobowe na Papa Léon XIV ku mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero.

Francesco Savino, uyobora Inama y’Abepisikopi mu Butaliyani, yavuze ko kwakira aba bantu bigaragaza ko Kiliziya igamije kwakira buri wese nta vangura. Yagize ati:

“Kwakira abantu bose ni intambwe ikomeye yo kwerekana umutima ufungutse n’uburyo bwo kudaheza uwo ari we wese.”

Gusa bamwe mu bayobozi b’i Vatican basobanuye ko nubwo aba bantu bazitabira iyi Yubile, bitavuze ko Kiliziya Gatolika yahinduye imyemerere yayo isanzwe ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Iyi Yubile yatangijwe ku wa 24 Ukuboza 2024 izasozwa ku wa 6 Mutarama 2026, aho biteganyijwe ko abantu barenga miliyoni 30 bazasura ubutaka butagatifu i Roma.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *