Ubuzima

Umuti urinda SIDA uzajya uhabwa abantu mu gihugu hose buri mezi abiri


Mu gihe mu Rwanda hamaze gutangira gahunda nshya yo gutanga umuti w’injiza urinda kwandura Virusi itera SIDA (VIH) buri mezi abiri, inzego z’ubuzima zatangaje ko hakiri ku rwego rwo kugerageza, ariko hateganywa ko uzagera mu gihugu hose mu mezi ari imbere.

Uyu muti uzwi nka CAB-LA uterwa mu rushinge rimwe mu mezi abiri, ukaba ugamije gufasha abantu bari mu byago byinshi byo kwandura VIH, gukumira ubwandu bushya. Iwuteye, ufasha umubiri kubaka ubwirinzi butuma agakoko gatera SIDA katinjira mu turemangingo ngo karorokere imbere.

Gahunda yo kuwutanga yatangiye muri Mutarama 2025, ariko ubu irahabwa gusa ku bigo nderabuzima bya Busanza na Gikondo mu Karere ka Kicukiro. Biteganyijwe ko izagurwa ikagera no mu tundi duce tw’igihugu nyuma y’isuzuma ririmo gukorwa.

Nk’uko Dr. Nzeyimana Zephanie wo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yabitangaje, iri suzuma rizamara umwaka, rigamije kureba uburyo serivisi zitangwa, ingaruka zishobora kugaragara ku bafata uyu muti, ndetse n’uburyo wanozwa mbere yo kuwugeza ku rwego rw’igihugu.

“Kugeza ubu turacyari mu igerageza. Dufite abantu bawufata kandi ibimenyetso bigaragaza ko 90% byabo bawishimira, bavuga ko gufata urushinge buri mezi abiri byoroshye kurusha kunywa ibinini buri munsi,” Dr. Nzeyimana yagize ati.

Ku wa 30 Kamena 2025, abantu barenga 15,500 mu Rwanda bari batangiye gukoresha PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis), imiti ifashishwa n’abatanduye VIH mu kubarinda kuyandura.

Nubwo mu bindi bihugu hagaragajwe ingaruka nko kugira umuriro mwinshi, umutwe cyangwa gucibwamo, mu Rwanda abarimo gukoresha CAB-LA bo bavuga ko ububabare bugerageza kuboneka ahaterewe urushinge ariko bukagenda mu minsi mike. Abaganga bagasaba ko mu gihe hagaragaye uburibwe bakoresha imiti igabanya ububabare nka paracetamol cyangwa ibuprofen.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko intego ari uko serivisi za CAB-LA zizagera ku bigo nderabuzima byinshi mu gihugu hose, kugira ngo abantu bose bifuza kwirinda VIH babone uburyo buboroheye kandi bwizewe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *