Umukozi wa NAEB akurikiranyweho iyezandonke n’imitungo itasobanuwe, dosiye ye yamaze kugera mu Bushinjacyaha
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Habiyambere Maurice, wari Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), aho akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo kwigwizaho umutungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’iyezandonke.
Itabwa muri yombi ry’uyu mukozi wa NAEB ryamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 17 Nyakanga 2025, aho RIB yasobanuye ko ryatewe n’iperereza ryakozwe ku buryo yamanuye umutungo we mu Rwego rw’Umuvunyi, imenyekanisha rigaragayeho amakosa no guhisha inkomoko y’iyo mitungo.
RIB yavuze ko Habiyambere afungiwe kuri sitasiyo yayo ya Nyarugenge, kandi ko dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha. Ibi bisobanuye ko uru rwego rwatangiye kuyisesengura kugira ngo harebwe niba ajyanwa mu rukiko, akaregerwa afunzwe cyangwa se agakurikiranywa ari hanze, bitewe n’uko iperereza rizaba rihagaze.
RIB yibukije ko amategeko asaba abakozi bose ba Leta kumenyekanisha umutungo bafite mu Rwego rw’Umuvunyi, bagomba kubikora mu kuri no mu buryo buboneye, kuko gutanga amakuru y’ibinyoma cyangwa guhisha umutungo bishobora gukurura ibihano bikomeye birimo igifungo n’amande.
Uyu mukozi wa NAEB akurikiranywe hakurikijwe ingingo zitandukanye z’amategeko arwanya ruswa n’iyezandonke. Itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 riteganya ko umuntu udasobanura inkomoko y’umutungo afite ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 7 na 10, n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’iyo mitungo. Naho Itegeko No 001/2025 ryo ku wa 22 Mutarama 2025, ryerekeye iyezandonke n’iterabwoba, riteganya igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15, n’amande angana n’inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’amafaranga cyangwa umutungo w’ibinyuranyo.
RIB yashimiye kandi abaturage bagira uruhare mu kurwanya ruswa no gusenya ibyaha bimunga ubukungu, binyuze mu gutanga amakuru ku gihe. Yibukije ko kurwanya iyezandonke n’imitungo itasobanuwe bikwiye kuba inshingano rusange, kuko ibyo byaha bigira ingaruka ku iterambere ry’igihugu.
Habiyambere Maurice icyemezo cyo ku kuba yakurikiranwa afunzwe cyangwa ari hanze kizafatwa n’Ubushinjacyaha nyuma yo gusesengura dosiye ye.

