Amakuru yo mu mahangaubutabera

Uganda: Biggie Events yakatiwe gufungwa amezi atandatu kubera amadeni


Mutakubwa Mariam wamenyekanye muri Uganda nka Biggie Events, akaba umwe mu bagore bihebeye ibyo gutegura ibitaramo n’ibirori bitandukanye yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu kubera ideni ry’arenga miliyoni 70 z’Amashilingi ya Uganda.

Uyu mugore ugiye kurangiriza igifungo cye muri Gereza ya Luzira yatawe muri yombi ku wa 3 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko Urukiko rushyizeho impapuro zo kumuta muri yombi akurikiranyweho ideni ry’arenga miliyoni 70 z’Amashilingi ya Uganda afitiye Tumusiime David Amooti.

Umukozi w’Urukiko Sarah Komugisha, yabwiye abanyamakuru ko uyu mugore yatawe muri yombi nyuma y’umwaka bamuhamagaza ariko yaranze kwitaba.

Nyuma yo gushakishwa igihe kirekire ariko atarafatwa, Biggie Events yafatiwe muri ‘Ham Shopping Mall’, aho yahise atabwa muri yombi maze ajyanwa imbere y’urukiko.

Nyuma yo gutabwa muri yombi ntahite abona amafaranga yo kwishyura ideni, byatumye umucamanza ategeka ko afungirwa muri Gereza ya Luzira, aho biteganyijwe ko azamara amezi atandatu.

Byitezwe ko uyu mugore ashobora kuba yarekurwa mu gihe yaba abashije kumvikana na Tumusiime afitiye ideni.

Komugisha yavuze ko urukiko rufite ibimenyetso by’ubutumwa bwa WhatsApp bwerekana ko rwari rwarahamagaje Biggie Events ariko akanga kwitaba.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *