Ubushomeri mu Rwanda bwagabanyutseho 3,4% muri 2025, serivisi zihiga izindi mu gutanga akazi
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ubushomeri mu Rwanda bwagabanutseho 3,4% mu mwaka wa 2025, bukagera kuri 13,4%, buvuye kuri 16,8% mu 2024. Ibi byatangajwe mu isesengura ry’imiterere y’umurimo ryakozwe mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2025 (LFS 2025 Q2).
Iri sesengura ryagaragaje ko urwego rwa serivisi ari rwo rukomeje gutanga imirimo myinshi kurusha ibindi, mu gihe ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kugaragaza izamuka rito mu bijyanye n’imibereho y’abaturage bafite akazi.
Imirimo yiyongereye mu 2025
NISR ivuga ko muri Gicurasi 2025, abantu 5 kuri 10 bafite imyaka yo gukora (guhera kuri 16 kuzamura) bari bafite akazi, bigaragaza igipimo cy’abaturage bafite akazi (Employment-to-Population Ratio – EPR) kingana na 53,8%, kivuye kuri 52,0% mu mwaka ushize.
Ubushakashatsi bwerekana kandi ko abagabo bafite akazi bari ku kigero cya 61,7%, mu gihe abagore bari kuri 46,8%. Abantu bafite imyaka 31 kuzamura ni bo bagize umubare munini w’abafite imirimo, mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 rugera kuri 49,1% by’abafite akazi.
Ikinyuranyo cy’uburinganire cyaragabanutse
Mu bijyanye n’uburinganire ku isoko ry’umurimo, NISR igaragaza ko muri Gicurasi 2025, ikinyuranyo hagati y’abagore n’abagabo mu kubona imirimo cyari ku gipimo cya 14,9%, kikaba cyaragabanutseho 0,9% ugereranyije n’umwaka ushize.
Mu mibare y’ubushomeri, abagore bari ku kigero cya 15,3%, mu gihe abagabo bari kuri 11,8%. Urubyiruko rwari ku kigero cya 15,4%, rukaba rukiri rwo rufite ikibazo gikomeye cy’imirimo, mu gihe abakuze bari kuri 12,1%.
NISR yagaragaje kandi itandukaniro rishingiye ku bice by’igihugu: mu cyaro, ubushomeri bwari kuri 13,3%, naho mu mijyi bukaba 13,7%.
Ubuyobozi bwa NISR buvuga ko izi mpinduka zituruka ku kongera amahirwe y’akazi mu rwego rwa serivisi, imishinga y’iterambere mu by’ubukungu, ndetse no gushyiraho politiki zigamije gufasha urubyiruko kubona akazi ku bwinshi.
