AmakuruUbuhinzi

U Rwanda rugiye guhuza hegitari zisaga ibihumbi 490 mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi kugera kuri 50% mu myaka ine iri imbere


Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda nshya yiswe Food Basket Sites (FoBaSi), igamije guhuza ubutaka buto buto bukorerwaho ubuhinzi, hagashyirwaho uburyo buhamye bwo guteza imbere umusaruro. Iyi gahunda iteganyijwe gutangira muri Nzeri 2025, izamara imyaka ine, ikaba izafasha kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50% bitarenze umwaka w’ubuhinzi wa 2028/2029.

FoBaSi izibanda ku duce duto dufite ubuso bwa hegitari hafi eshanu, tugakorwaho n’amatsinda y’abaturage ku bufatanye na Leta n’abikorera. Hazashyirwamo ibikorwa remezo birimo uburyo bwo kuhira imyaka, ibikoresho byo kubika no gukonjesha umusaruro, ndetse n’inyongeramusaruro zitangwa hakiri kare.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Telesphore Ndabamenye, yavuze ko nubwo gahunda yo guhuza ubutaka imaze igihe ikorwa, umusaruro wari utaragera ku rwego rufuzwa. Ati:
“Intego ni ugufasha abahinzi kongera umusaruro kuri buri hegitari, kubahuza n’isoko, no kubagezaho serivisi zuzuye zifasha ubuhinzi kugera ku rwego rwo hejuru.”

Mu gihembwe cy’ihinga cya 2026A, Leta iteganya gukoresha toni zisaga 63,000 z’ifumbire, aho hafi kimwe cya kabiri cyazo kimaze kuboneka mu bubiko naho izindi zatumijwe. Ku bijyanye n’imbuto z’indobanure, zateguwe ku bwinshi buruta ibyo abahinzi bazakenera, harimo soya, ibigori, ingano n’izindi.

Kugeza ubu, muri gahunda ya Smart Nkunganire imaze kwiyandikishamo abarenga miliyoni ebyiri mu gihe intego ari uko bose bazaba biyandikishije bitarenze tariki ya 30 z’uku kwezi.

Ibi byose bizafasha kugera ku ntego za gahunda ya NST2, aho biteganyijwe ko umusaruro w’ibigori uzazamuka ukagera kuri toni 2.7 kuri hegitari (inyongera ya 35% ugereranyije n’uyu munsi), umusaruro w’ibirayi ukazamuka kuva kuri toni 8.5 kugera kuri toni 14.7 (inyongera ya 79%), naho umuceri ukava kuri toni 4.1 kugera kuri toni 5.4 (inyongera ya 35%). Soya nayo izazamuka kuva ku kilo 600 kugera kuri toni 1.4 kuri hegitari.

Biteganyijwe ko ubwo buryo bushya bwo guhuza ubutaka no kongera ubushobozi bw’abahinzi buzaba imbarutso yo guhindura ishusho y’ubuhinzi mu Rwanda, bukava ku rwego rwo guhangana n’inzara bukagera ku rwego rwo guhanga isoko n’amahirwe mashya ku baturage.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *