AmakuruIkoranabuhanga

U Burusiya bwashyizeho imipaka ku guhamagarana kuri WhatsApp na Telegram


Ikigo gishinzwe kugenzura itangazamakuru n’itumanaho mu Burusiya, Roskomnadzor, cyatangaje ku wa Gatatu ko guhamagarana hakoreshejwe WhatsApp na Telegram kigabanyijwe, mu rwego rwo guhangana n’ibyaha bikorerwa kuri izo mbuga.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko WhatsApp na Telegram zikoreshwa cyane mu guhamagarana no gutanga serivisi z’amajwi zigamije ubujura, gukangisha abaturage, no gushora abantu mu bikorwa by’ubugambanyi n’iterabwoba.

Itangazo rya Roskomnadzor rigira riti: “Mu rwego rwo gukumira ibyaha, hafashwe ingamba zo kugabanya guhamagarana kuri izi mbuga mpuzamahanga.”

Moscow isaba ko izi serivisi zatanga ubufasha ku nzego z’umutekano igihe cyose zibisabwe, haba mu iperereza ku bujura no mu gucukumbura ibikorwa ishyira mu rwego rw’iterabwoba. Minisiteri y’Ikoranabuhanga yo mu Burusiya ivuga ko izo serivisi zishobora kongera gukora nta nkomyi igihe zizaba zitangiye kubahiriza amategeko y’igihugu.

Inzego z’umutekano za Moscow zishinja Ukraine gukoresha Telegram mu gushaka abakorana nayo no gutegura ibikorwa by’ubusahuzi n’ubugizi bwa nabi mu Burusiya.

Telegram yo yatangaje binyuze mu itangazo ryoherejwe kuri AFP ko ishyira imbere kurwanya ikoreshwa nabi ry’urubuga rwayo, harimo ibikorwa byo gushishikariza ubusahuzi, urugomo n’ubujura. Yongeyeho ko buri munsi ikuraho miliyoni z’ibikubiyemo amakuru mabi.

Kuva intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yatangira, ubutegetsi bwa Kremlin bwafashe ingamba zikomeye zo kugabanya ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi wa WhatsApp we yavuze ko iyi porogaramu ifite uburyo bwo guhisha ubutumwa (end-to-end encryption) kandi ko itemera ko leta yivanga mu burenganzira bw’abantu bwo kuganira mu ibanga. Yakomeje ashimangira ko abarenga miliyoni 100 bo mu Burusiya bakoresha WhatsApp mu guhamagarana no koherezanya ubutumwa, bityo ko bashobora guhungabanywa n’izi ngamba nshya.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *