Turacyafite inzozi: Ubuhamya bw’abafite virusi itera SIDA, bayimaranye imyaka irenga 20
Mu gihe benshi bagikeka ko kugira virusi itera SIDA ari iherezo ry’ubuzima, hari abanyarwanda batanga ubuhamya bw’uko bashobora kuyigira kandi bakabaho igihe kirekire, bagakomeza kubaho neza no kugera ku nzozi zabo.
Ibanga ni uko benshi muri bo baba barayivumbuye hakiri kare, bitabira gahunda yo gufata imiti neza igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, bakubahiriza inama bagirwa n’abaganga babakurikirana umunsi ku wundi kandi bakirinda kwiha akato ubwabo ndetse ntibanacibwe n’intege n’abashaka kukabaha.
Ubuhamya bwa kubaka benshi
“Namenye ko nanduye virusi itera SIDA, mu mwaka wa 2001, numva isi indangiriyeho”
Mukamana Thérèse, w’imyaka 52, atuye mu karere ka Huye. Yanduye virusi itera SIDA mu mwaka wa 2001, nyuma yo gupfusha umugabo.
Ati: “Iyo nabitekerezagaho bwa mbere, numvaga ntazamara kabiri. Byari ibihe bitoroshye cyane. Abantu batinyaga no kumpa intebe yo kwicaraho ngo ntabanduza. Umuryango uranyanga, inshuti n’abaturanyi bampa akato gakomeye. Ariko sinaheranywe n’agahinda kuko nafashe ingamba yo kujya ku bitaro bya Kabutare negera umuganga twari tuziranye, mutekerereza ibibazo byanjye, nawe ampuza n’undi kuva ubwo wambereye umujyanama ukomeye, angira inama ko igihe cyose numva mu mubiri haje akabazo ngomba kwihutira kujya kwa muganga. Bikomeza gutyo kugeza igihe ARV zaziye nahise nzijyaho muri 2005, mpura n’abandi duhuje ikibazo twibumbira hamwe, twariyakiriye ubu turi mu rugamba rw’iterambere nk’abandi banyarwana.”
Uyu munsi, Thérèse ni umujyanama ku kigo nderabuzima, agafasha abandi banyuze mu byo yahuye nabyo.
Ati: “Icyo mbwira abantu ni uko kwandura virusi itera SIDA atari iherezo ry’ubuzima. Igihe cyose wubahiriza gahunda, ugafata imiti, ubuzima burakomeza.”
Icyo ukeneye ni ugukunda ubuzima: Uwanduye virusi itera SIDA
Twagirimana Jean Bosco ni umugabo w’imyaka 39 utuye i Nyagatare. Yanduye virusi itera SIDA, akiri ingimbi, nyuma y’uko nyina na se bombi bitabye Imana bazira ko batayivumbuye kare ngo batangizwe ARV.
Ati: “Ababyeyi banjye bakimara gupfa, nibwo navumbuye ko nanjye nanduye virusi itera SIDA. Nahise nishora mu biyobyabwenge ndetsen’imiti ya ARV bari banshyizeho mpagarika kuyifata imyaka ibiri. Ariko byarangiye ibyuririzi bindembeje ndetse ngera naho numva ngiye gupfa nanjye.”
Mu mwaka wa 2012, Jean Bosco yongeye kwiyakira nyuma y’inama no gukurikiranirwa hafi n’abakora muri serivise za ARV, asubira ku miti, ahindura imirire, areka ibiyobyabwenge, akomeza ishuri ndetse atangira no kwikunda, kwiyitaho ndetse no kugira intumbero z’ejo hazaza, kuri ubu akaba ari umwarimu w’imibare ndetse afite umuryango.
Ati: “Ubu mfite umugore n’abana babiri beza. Bose nta numwe wanduye virusi itera SIDA. Icyangiriye akamaro muri uru rujyendo rwa nyuma yo kumenya ko nanduye virusi itera SIDA ni ukwigirira icyizere, kandi ngafata imiti neza uko abaganga babintegetse.”
Abaganiriye n’umunyamakuru w’umuringanews bemeza ko hari ibintu bine by’ingenzi byabafashije kubaho neza nubwo bafite virusi itera SIDA.
- Gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA « ARV » neza kandi igihe cyose kuko zituma ubukana bwa virusi itera SIDA bugabanuka kandi zikabuza ko bugira ingaruka ku mubiri.
- Kugira abajyanama n’abaganga wegera bakakuba hafi kandi ntujye kure y’itsinda ry’abafashamyumvire
- Kwigirira icyizere no kwiyakira. Kwemera uko uri no kwiyubaha bikurinda agahinda gakabije.
- Kwirinda gutwarwa n’amagambo y’abandi. Guhunga ipfunwe no kwihugura ni ingenzi mu kwirinda umuhangayiko.
Inama ku batazi uko bahagaze
Thérèse agira ati: “Niba uri muzima, isuzumishe. Niba waranduye, ntutinye gufata imiti. Ntukayinywe uko ushaka kandi ntukayihagarike.”
Jean Bosco we yongeraho: “Turacyafite ubuzima, turacyafite inzozi. Nta muntu ugomba kugucira urubanza. Icy’ingenzi ni uko ushaka kubaho ndetse ugaharanira kuba intwari imbere ya virusi itera SIDA.”
Mu Rwanda kugeza ubu imibare igaragaza ko abantu bagera ku ibihumbi 230 bafite virusi itera SIDA, muri bo 98% bafata kandi neza imiti igabanya ubukana bwayo.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko nubwo umubare w’abandura virusi itera SIDA ku munsi wavuye ku bantu 25 ukagera ku bantu 9, ariko hakenewe kugira igikorwa kuko abenshi mu bafite ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 20.
