AmakuruPolitike

Trump yizeye guhura na Perezida Kagame na Tshisekedi vuba, ashimangira intambwe y’amasezerano y’amahoro


Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yizeye kuzahura na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu byumweru biri imbere, mu rwego rwo gukomeza gushimangira amasezerano y’amahoro ibihugu byombi biherutse kugirana.

Trump yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 9 Nyakanga 2025, ubwo yakiraga abayobozi batandukanye b’Afurika barimo Perezida Joseph Boakai wa Liberia, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Brice Oligui Nguema wa Gabon, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania na Umaro Sissoco Embalo wa Guinée Bissau.

Yagize ati:

“Ibihugu byahagarariwe byishimiye cyane ko twashoboye gukemura kiriya kibazo kandi ntekereza ko mu byumweru biri imbere abakuru b’ibihugu byombi bazaza gusinya amasezerano ya nyuma.”

Ku wa 27 Kamena 2025 nibwo u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’ibanze agamije gukemura burundu ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Aya masezerano arimo ingingo yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi uhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse no gukuraho ingamba zose z’ubwirinzi u Rwanda rwari rwarashyize ku mupaka kubera icyo kibazo.

Harimo kandi gahunda yo gucyura impunzi, guteza imbere ubufatanye mu bikorwa by’ubukungu, ndetse no gushyigikira ubutumwa bw’amahoro bwa MONUSCO mu bikorwa byo kugarura umutekano muri RDC.

Ibyo bihugu byiyemeje kandi gushyigikira ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar bigahuza ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa RDC, kugira ngo ikibazo cy’amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo gikemurwe mu nzira y’ibiganiro kandi kirandurwe burundu.

Iyi nama Trump ateganya gukorana na Kagame na Tshisekedi mu byumweru biri imbere, ni imwe mu zikomeje kugaragaza uruhare rwa Amerika mu gushaka amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse no gushyira mu bikorwa imyanzuro y’amasezerano yasinywe mu kwezi gushize.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *