AmakuruAmakuru yo mu mahangaPolitike

Trump ari gutekereza kwirukana Elon Musk muri Amerika kubera amakimbirane ku ngengo y’imari


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ubutegetsi bwe bushobora gusuzuma uburyo bwo kwirukana umuherwe w’umunya-Afurika y’Epfo Elon Musk, nyuma y’amakimbirane barimo bafitanye yerekeye ingengo y’imari.

Ibi Trump yabitangaje nyuma y’uko Musk, ufite ibigo bikomeye birimo Tesla, SpaceX na X (ex-Twitter), anenze cyane umushinga w’ingengo y’imari Amerika irimo kwiga, ugabanya amafaranga ajya muri gahunda yo gufasha abakene kwivuza (Medicaid) ndetse n’ugwiza ideni rya Leta.

Mu butumwa Trump yashyize kuri urubuga rwe Truth Social, yagize ati:

“Elon ashobora kuba umuntu wabonye inkunga nyinshi kurusha abandi bose ku Isi, rwose. Iyo atabona iyo nkunganire, yari gufunga amaduka agataha muri Afurika y’Epfo.”

Trump yagaragaje ko Musk ari umwe mu bashoramari Amerika yafashije cyane, bityo atumva impamvu amunenga ku mishinga y’ubutegetsi.

Ku wa 1 Nyakanga 2025, ubwo Trump yari mu kiganiro n’abanyamakuru, yabajijwe niba koko atekereza kwirukana Musk muri Amerika, maze asubiza mu magambo make ati:

“Tuzabirebaho.”

Iri jambo rye ryasize benshi bibaza ku hazaza h’uyu mushoramari muri Amerika.

Mu rwego rwo gusubiza Trump, Elon Musk yaburiye ko niyemezwa burundu umushinga w’ingengo y’imari ugabanya amafaranga ajya muri serivisi z’ubuzima, ashobora gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Trump.

Yagize ati:

“Ishyaka ry’Aba-Républicains ntacyo rifasha abaturage. Niba bikomeje gutya, nzashingira ku mugaragaro ishyaka ryanjye.”

Abasesenguzi bavuga ko uyu mwuka mubi ushobora gutuma habaho impinduka zikomeye mu bijyanye n’imibanire ya Leta ya Trump n’ibi bigo by’ubuhanga mu by’ikoranabuhanga Musk ayoboye, ndetse no mu ishoramari muri Amerika muri rusange.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *