AmakuruAmakuru yo mu mahangaImyidagaduro

Teta Sandra yarekuwe nyuma y’aho asabiwe imbabazi ku byaha akurikiranyweho byo kugonga umugabo we


Teta Sandra, umugore umaze igihe azwi mu itangazamakuru n’imyidagaduro yo mu Karere, yarekuwe n’inzego z’umutekano muri Uganda nyuma yo gufatwa akekwaho kugonga umugabo we mu buryo bushobora kuba bwari bugamije kumugirira nabi.

Uyu mugore yari yafashwe na Polisi ya Uganda ku mugoroba wo ku wa 6 Kanama 2025, ashinjwa gukora impanuka igamije urwango yahitanye umugabo we uzwi cyane ku izina rya Weasel, impanuka yabereye mu gace ka Munyonyo hafi y’akabari kitwa Chans.

Abari aho babwiye inzego z’umutekano ko Sandra yagonze umugabo we inshuro zigera kuri eshatu, bituma agira imvune zikomeye ku maguru, ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro bya Nsambya biri i Kampala.

Nyuma y’amasaha yari amaze afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabalagala, amakuru yizewe aturuka mu nshuti za hafi za Teta Sandra yemeje ko yarekuwe, nyuma y’uko Weasel ubwe hamwe n’abagize umuryango we basabye ko ataguma mu maboko ya Polisi, bavuga ko bashaka gukemura ikibazo mu bwumvikane.

Nubwo hatatangajwe impamvu nyayo yatumye umuryango wa Weasel usaba ko Teta Sandra arekurwa, birakekwa ko bashobora kuba bahisemo inzira y’ubwumvikane aho gukomeza gukurikirana inzira z’amategeko.

Nta tangazo rihamye ryatanzwe na Polisi ya Uganda ku bijyanye n’irekurwa rye cyangwa niba hari ibihano by’amategeko bikiri gukurikiranwa.

Ibi bibaye nyuma y’igihe bivugwa ko urugo rw’aba bombi rwari rugeze aharindimuka, hibazwa ku bibazo by’ingutu biri hagati yabo, aho amakimbirane yo mu rugo yaba ari yo yagejeje kuri uru rupfu rwagereranwa n’impanuka.

Turakomeza gukurikirana iyi nkuru kugira ngo tumenye uko ibintu bizakomeza kugenda, cyane cyane niba hari ibirego bizakurikiranwa cyangwa niba hazakurikizwa inzira yo guhosha amakimbirane mu mahoro.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *