AmakuruAmakuru yo mu mahanga

Sosiyete z’Abanyamerika zishaka gushora imari mu birombe bya Rubaya na Katanga


Sosiyete nyinshi z’Abanyamerika zigaragaje ubushake bwo gushora imari mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane mu birombe bya Rubaya mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse no muri Katanga.

Mu ntangiriro za 2025, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yasezeranyije Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko niyemera kumufasha kongera amahoro n’umutekano mu gihugu, azaha amahirwe sosiyete z’Abanyamerika yo gushora imari no gucukura amabuye y’agaciro menshi igihugu gifite.

Amerika yahisemo gukemura ibibazo biri muri RDC binyuze mu biganiro by’amahoro. Yafashije iki gihugu kugirana ibiganiro n’u Rwanda bigamije kurandura umutwe wa FDLR ndetse no gukuraho ingamba z’umutekano zari zashyizweho n’impande zombi.

Iki gihugu kandi cyashyigikiye ibiganiro hagati ya RDC na AFC/M23 byabereye muri Qatar, aho byitezwe ko impande zombi zishobora kugirana amasezerano y’amahoro mu kwezi gutaha, ashingiye ku mahame bumvikanyeho ku itariki ya 19 Nyakanga 2025.

Perezida Donald Trump wahoze ayobora Amerika afite intego yo guhuza Perezida Tshisekedi na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kugira ngo bagirane “amasezerano ya nyuma”, akazasinywa na RDC hamwe na AFC/M23, bikaba byafungura inzira nshya y’umutekano uhamye mu karere.

Nk’uko Trump afite icyizere ko ibi bizagerwaho, n’amasosiyete y’Abanyamerika nayo yatangiye kugirana ibiganiro na Guverinoma ya RDC ku mishinga y’ubucukuzi n’ishoramari.

Sosiyete ya KoBold Metals, ishyigikiwe n’abashoramari bakomeye barimo Jeff Bezos na Bill Gates, mu cyumweru gishize yasinyanye amasezerano na Leta ya RDC yo gucukura Lithium mu birombe bya Manono biri mu Ntara ya Tanganyika, mu gace ka Grand-Katanga.

Mbere y’uko basinya ayo masezerano, KoBold Metals yabanje kugura imigabane y’isosiyete AVZ Minerals yo muri Australia yari ifite uburenganzira bwo gucukura muri Manono, aho haba kimwe mu bihingwa bya Lithium binini ku isi. Iri buye rikoreshwa cyane mu gukora bateri z’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Indi sosiyete yitwa America First Global, yashinzwe n’inshuti ya Donald Trump Junior, ari we Gentry Beach, yagaragaje ko ishaka uburenganzira bwo gucukura Coltan mu birombe bya Rubaya, biherereye muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Coltan ni ibuye ry’agaciro rikenerwa cyane n’inganda zicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga n’intwaro, aho rikoreshwa mu gukora telefoni zigezweho n’intwaro ziremereye. Akarere ka Rubaya kagizweho ingaruka n’intambara, kakaba kari mu maboko ya AFC/M23 kuva muri Gicurasi 2024. Ako karere kabitse hafi 15% by’icukurwa rya Coltan ku Isi.

Hari n’indi sosiyete yitwa Orion Resource Partners & Virtus Minerals, yashinzwe n’abahoze mu ngabo zidasanzwe za Amerika. Iyi sosiyete yifuza gushora imari mu birombe bya Mutoshi, biherereye mu Ntara ya Lualaba, aho bashaka gucukura Cobalt na Cuivre. Aho hantu hasanzwe hagenzurwa na sosiyete Chemaf Resources.

Iyi gahunda yazanywe nyuma y’uko RDC ihagaritse umugambi wa sosiyete yo mu Bushinwa, Norinco Group, yari igiye kugura Chemaf Resources.

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere amahoro n’ubufatanye mu karere, Leta ya Amerika yashimangiye ko ishyigikiye imishinga ihuriweho na RDC n’ibihugu by’abaturanyi, cyane cyane u Rwanda n’u Burundi.

Mu bikorwa bihuriweho n’ibihugu bitatu – u Rwanda, RDC n’u Burundi – sosiyete yitwa Anzana Electric Group yagaragaje ubushake bwo kugira uruhare ku gipimo cya 10% mu mushinga wo kubaka urugomero rwa Ruzizi III ruzatanga amashanyarazi.

Uru rugomero ruzuzura mu 2030 rukaba ruteganyirijwe amafaranga arenga miliyoni 800 z’Amadolari y’Amerika, rukazafasha mu gucanira abaturage miliyoni 30 bo mu karere k’Ibiyaga Bigari.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *