Sam Karenzi yasabye RIB gutumiza KNC ku magambo yamwongereye ku rwego rw’abajenosideri
Umunyamakuru wa SK FM, Sam Karenzi, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) guhamagaza Kakoza Nkuriza Charles (KNC), umuyobozi wa Gasogi United akaba n’umunyamakuru wa Radio/TV1, agatanga ibisobanuro ku magambo aherutse gutangaza agereranya bamwe mu banyamakuru ba siporo n’abajenosideri.
Ibi Karenzi yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025, mu kiganiro “Urukiko rw’Ikirenga” cya SK FM, aho yagaragaje impungenge zatewe n’amagambo ya KNC avuga ku mvururu zabaye ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports, aho yashimangiye ko “ibyabaye ntaho bitaniye n’ibyakozwe na Léon Mugesera,” umugabo wamenyekanye mu bikorwa byo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Karenzi yavuze ati:
“KNC ni umunyamakuru nka twe twese, kuba afite Radio ntabwo bituma atubera umuyobozi. Niba koko amategeko areba buri wese, RIB ikwiye kumutumiza agasobanura uburyo ashobora kwigereranya abanyamakuru n’abajenosideri.”
Yakomeje avuga ko atari umuvugizi w’abanyamakuru ba siporo ariko afite uburenganzira bwo kuvuga ku bijyanye n’icyubahiro cy’umwuga wabo. Yasabye kandi Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR) kugira icyo kibazo gifatirwa ingamba binyuze mu itangazo ryamagana amagambo ya KNC.
“Ntitwakomeza kwemera ko abantu bakina ku izina ry’itangazamakuru ngo barihindure icyondo. AJSPOR mukwiye kugira icyo muvuga kuri ibi bintu.”
Karenzi yavuze ko KNC atari we wenyine ufite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku mikorere y’itangazamakuru, ndetse ko atari n’umunya-politiki ufite ubudahangarwa.
“Nta n’umwe mu bantu bose wigeze asuzugura siporo nyarwanda nka KNC. Ni we wakuyemo ikipe ye mu marushanwa inshuro nyinshi, kandi agasuzugura abasifuzi.”
Uyu munyamakuru asoza avuga ko amagambo nk’ayo ya KNC ashobora guteza umwuka mubi mu gihugu, cyane cyane mu gihe hakiri urugamba rwo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.
